Umusifuzi w’Umunya-Somalia Omar Artan yakiriwe byihariye ubwo yageraga i Mogadishu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena 2026.
Ibi bibaye nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari agiye kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye Igikombe cy’Isi.
Omar Artan yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Aden Adde International Airport n’abayobozi ba leta, abahagarariye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Somalia (SFF), abasifuzi bagenzi be, ndetse n’umubare munini w’abaturage b’i Mogadishu bari baje kumurema agatima.
Artan yari afite viza ndetse na pasiporo y’ubudipolomate, ariko urwego rw’Amerika rushinzwe abinjira n’abasohoka (CBP) rwamubarije ku kibuga cy’indege cya Miami mu gihe cy’amasaha 11, rwemeza ko atemerewa kwinjira kubera “impungenge zikomeye mu bugenzuzi” (vetting concerns).
Nyuma, abategetsi b’Amerika baje gutangaza ko bishingiye ku mubano Somalia ikekwaho kugirana n’abanyamuryango b’imitwe y’iterabwoba.
Uyu musifuzi wa mbere muri Afurika, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryahise rimukura ku rutonde rw’abasifuzi b’Igikombe cy’Isi kuko abasifuzi bose bagombaga gukorera imyitozo no kuba mu kigo kimwe giherereye muri Florida. FIFA yatangaje ko itivanga mu mategeko n’ibyemezo by’abinjira n’abasohoka by’ibihugu byakira imikino.
Uyu musifuzi w’imyaka 34, watowe nka Musifuzi Mwiza w’Umwaka wa 2025 muri Afurika (CAF), yari agiye gukora amateka yo kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Somalia SFF ryamaganye bikomeye icyemezo cy’Amerika cyo kwangira Omar Artan kwinjira muri Amerika, igikorwa bise akarengane gakomeye gashingiye ku bikorwa by’ivangura rishingiye ku gihugu akomokamo.



Ibitekerezo