Umusore wasambanyije Shaddyboo yatawe muri yombi

Umuhanzi akaba n’umuvi w’ingoma Iradukunda Aimable alias Yugi Umukaraza yatawe muri yombi.

Uyu musore akurikiranyweho gusambanya ku gahato Shaddyboo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda no hanze yarwo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko uyu muhanzi akurikiranweho icyaha cyo gusambanya ku gahato Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo.

Uyu musore yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2026.

Shaddyboo yashinje uyu musore (wari inshuti ye isanzwe) kumusura iwe mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026, akaza kwitwaza inzoga bakazasangira.

Shaddyboo avuga ko uyu musore yamufatiranije yasinze, hanyuma akabyuka mu gitondo asanga baryamanye kandi yambaye ubusa mu gihe yari no mu mihango.

Shaddyboo yahise atangaza ibi bintu ku mbuga nkoranyambaga ze asaba ubutabera, ndetse ahita agana inzego z’ubugenzacyaha.

RIB yakiriye ikirego cya Shaddyboo, ndetse uyu mugore ahita ajyanwa gupimwa no guhabwa ubufasha bw’izo mbaraga muri Isange One Stop Center kugira ngo hagunzwe ibimenyetso.

Nyuma y’iperereza ry’ibanze, RIB yahise ita muri yombi Yugi Umukaraza kugira ngo atangire gukurikiranwa n’amategeko

Yugi Umukaraza ushinjwa gusambanya Shaddyboo yatawe muri yombi

Ibitekerezo