Urujijo ku burozi bwahawe Kirkou Akili

Umuhanzi w’Umurundi Kirikou Akili, arembeye mu Bufaransa nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye bwatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Ku wa 7 Kamena 2026, nibwo uyu muhanzi yafashwe n’uburwayi butunguranye ubwo yari mu Mujyi wa Lille mu Bufaransa, aho yari amaze iminsi ari mu rugendo rw’ibitaramo.

Bivugwa ko nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bukomeye, hahise hiyambazwa imbangukiragutabara yamujyanye kwa muganga kugira ngo yitabweho byihuse.

Yajyanywe mu bitaro bya Hopital Saint Philibert, aho abaganga bahise batangira kumwitaho.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kirikou Akili ari kwinjizwa mu modoka y’abatabazi mbere yo kujyanwa kwa muganga, ibintu byateye impungenge abakunzi be n’abakurikiranira hafi ibikorwa bye.

Uyu muhanzi yari aherutse gutaramira mu Bufaransa ku wa 6 Kamena 2026 mu gitaramo cyitabiriwe n’abafana benshi, ndetse amakuru yakomeje gukwirakwira nyuma y’umunsi umwe gusa avugaga ko ubuzima bwe bwahindutse mu buryo butunguranye.

Mu gihe amakuru nyayo ku cyateye ubu burwayi ataratangazwa n’abaganga cyangwa abo mu muryango we, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amakuru avuga ko yaba yarozwe.

Icyakora, nta makuru yemejwe n’inzego zibifitiye ububasha arashyigikira ibyo bivugwa kugeza n’ubu..

Gusa nubwo ibi bivugwa hari abandi bavuga ko yaba yarembejwe n’inzoga nyinshi yanyoye zikamuganza dore ko hari amashusho yagaragaye mbere y’uko aremba ari kumwe n’abantu batandukanye biteretse amacupa akomeye y’inzoga.

Umuhanzi Kirkou Akili arembeye mu Bufaransa

Ibitekerezo