Urukiko rwahagaritse icyemezo cya Trump kuri viza

Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwatesheje agaciro icyemezo cy’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump cyari cyarahagaritse gutanga viza zihabwa abifuza kwimukira burundu muri Amerika bakomoka mu bihugu 75.

Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Kanama 2026, Umucamanza Jeannette Vargas wo mu Rukiko rw’Akarere ka Manhattan yavuze ko icyo cyemezo “kinyuranyije n’amategeko ku buryo bugaragara,” kuko cyarenze ububasha amategeko aha Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio.

Iki cyemezo cyari cyatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika muri Mutarama 2026, gitangira gukurikizwa ku wa 21 Mutarama. Cyarebaga viza z’abimukira, zirimo izihabwa abajya gutura burundu muri Amerika cyangwa abagiye gusanga imiryango ya bo nk’uko Al Jazeera yabitangaje.

Nticyarebaga viza z’ubukerarugendo, iz’abanyeshuri cyangwa izindi zemerera umuntu kujya muri Amerika mu gihe gito.

Umucamanza Vargas yavuze ko amategeko agenga abinjira n’abasohoka muri Amerika atemerera Umunyamabanga wa Leta kubuza abadipolomate bakorera muri za ambasade gusuzuma no gutanga viza hashingiwe gusa ku gihugu usaba akomokamo.

Yagaragaje ko gufatira hamwe abantu bose bakomoka mu gihugu runaka, aho gusuzuma dosiye ya buri muntu ku giti cye, binyuranyije n’uburyo bwemewe n’amategeko.

Icyemezo cy’urukiko kandi cyatesheje agaciro kwangwa kwa viza kwari gushingiye gusa kuri iryo hagarikwa, gitegeka ko dosiye z’abasaba viza zisubira gusuzumwa hakurikijwe uko buri muntu ateye.

Amerika yavugaga ko ishaka kwirinda umutwaro

Ubutegetsi bwa Trump bwari bwasobanuye ko abaturage bo mu bihugu 75 birebwa n’iryo hagarikwa bafite ibyago byinshi byo kuzaba “umutwaro kuri Leta”, bagakenera inkunga cyangwa serivisi zitangwa n’inzego za Leta y’Amerika.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yari yavuze ko ihagaritse izo viza mu gihe yari ikomeje gusuzuma uburyo bwo gukumira abimukira bashobora kuzajya batungwa n’imfashanyo za Leta.

Ibihugu byari byibasiwe n’icyo cyemezo birimo Brazil, Colombia na Uruguay muri Amerika y’Epfo; Albania na Bosnia muri Balkan; Pakistan na Bangladesh muri Aziya y’Epfo, hamwe n’ibihugu byinshi byo muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati na Caraïbes.

Ikirego cyatumye icyo cyemezo giteshwa agaciro cyatanzwe n’imiryango irengera abimukira, irimo Catholic Legal Immigration Network na African Communities Together. Yafatanyije n’abari barasabye viza ndetse n’Abanyamerika bifuzaga kuzana abo mu miryango ya bo.

Iyo miryango yavuze ko guhagarika viza hashingiwe ku bwenegihugu bw’abazisaba byabangamiraga imiryango, bikavangura abantu kandi bikabima uburenganzira bwo gusuzumwa hakurikijwe amategeko.

Iki cyemezo cy’urukiko kibaye indi mbogamizi kuri gahunda ya Trump yo gukaza amategeko agenga abimukira. Ubutegetsi bwe buvuga ko izo ngamba zigamije kurinda umutekano no kugabanya umutwaro abimukira bashobora guteza igihugu, mu gihe ababunenga bavuga ko zibangamira uburenganzira bw’abimukira no kongera ivangura rishingiye ku nkomoko.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika ntiyahise igira icyo ivuga kuri uyu mwanzuro cyangwa ngo itangaze niba izawujuririra.

Umunyamabanga wa Leta y’Amerika, Marco Rubio, ateze amatwi Perezida Donald Trump ubwo yavugiraga mu nama yabereye ku meza y’uruziga ku wa 7 Kanama 2026 [Ifoto: Julia Demaree Nikhinson/AP].

Ibitekerezo