Urupfu rwa Ann Widdecombe rwashenguye benshi

Ann Widdecombe, wabaye umwe mu banyapolitiki bakomeye mu Bwongereza ndetse nyuma akinjira mu ishyaka Reform UK, yitabye Imana afite imyaka 78 y’amavuko.

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe n’abamucungiraga ibikorwa, bavuga ko ari inkuru ibabaje kandi itunguranye ku nshuti, abo bakoranaga n’abamumenye mu buzima bwe.

Mu itangazo rya bo bagize bati: “Tuzi neza ko iyi nkuru ibabaje cyane abakoranye na we ndetse n’inshuti nyinshi yagize mu rugendo rwe.” Icyakora, ntibatangaje igihe yapfiriye, aho yaguye cyangwa icyamuhitanye.

Nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwe, hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Polisi ya Devon & Cornwall iri gukora iperereza ku rupfu rwe, nubwo ibisobanuro birambuye bitari byatangazwa. Biteganyijwe ko polisi itangaza amakuru arambuye mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ann Widdecombe yari umwe mu banyapolitiki bazwi cyane mu ishyaka Conservative Party, aho yabaye Depite kuva mu 1987 kugeza mu 2010, ahagarariye agace ka Maidstone muri Kent imyaka irenga 20. Mu gihe cye muri politiki yabaye Minisitiri wungirije ushinzwe ubwiteganyirize, umurimo ndetse aza no kugirwa Minisitiri ushinzwe amagereza.

Yari azwi cyane kubera kuvuga ibyo atekereza nta gutinya no kugira imyemerere ihamye ku bibazo by’imibereho. Yarwanyaga gukuramo inda, kwemerera abantu gufashwa gupfa, yashyigikiraga igihano cy’urupfu ndetse yanarwanyaga uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina. Yigeze no kunenga bikomeye icyemezo cya David Cameron cyo kwemerera ababana bahuje ibitsina gushyingiranwa.

Nyuma yo kuva muri politiki mu 2010, Widdecombe yamenyekanye cyane no mu myidagaduro. Yitabiriye irushanwa rikomeye ryo kubyina rya Strictly Come Dancing, aho nubwo atari umuhanga mu kubyina, yageze mu cyumweru cya cyenda mbere yo gusezererwa. Yanitabiriye Celebrity Big Brother ndetse akinagira uruhare mu makinamico atandukanye.

Mu 2019 yongeye kugaruka muri politiki nk’umwe mu bashyigikiye cyane Brexit, atsindira kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ahagarariye Brexit Party. Ubwongereza bumaze kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), yakomeje gukorana n’iryo shyaka ryahindutse Reform UK, aho yagizwe umuvugizi ushinzwe ibibazo by’abinjira n’ubutabera.

Mu buzima bwe bwite, Widdecombe yakundaga cyane inyamaswa. Yarwanyaga guhiga imbwebwe, yororokaga injangwe n’ihene ndetse yari n’umurinzi w’ikigo cyita ku ndogobe. Yari yarahinduye idini akava mu Angilikani akajya muri Kiliziya Gatolika mu myaka ya 1990, avuga ko yakundaga uburyo Kiliziya yigisha amahame yayo adaciye ku ruhande.

Mu myaka yose yamaze muri politiki, yagaragaye nk’umunyapolitiki utavugaga rumwe n’abandi ku ngingo nyinshi, ndetse ntiyatinyaga kunenga abo babanaga mu ishyaka rye. Nubwo yakunze kunengwa ku buryo yabonekaga, yabaga avuga ko ibyo bitamuca intege kandi ko icy’ingenzi ari ibyo akora aho kureba isura ye.

Urupfu rwe rusize amateka akomeye muri politiki y’Ubwongereza no mu myidagaduro, aho benshi bamwibukira nk’umugore wavugaga yeruye, utaragiraga ubwoba bwo kurengera ibitekerezo bye n’ubwo byashoboraga guteza impaka.

Ann Widdecombe (Ifoto: Reuters)

Ibitekerezo