Urupfu rwa Nirmal Purja rwashenguye isi y’abazamuka imisozi

Urupfu rwa Nirmal “Nims” Purja, umwe mu bantu bazwi cyane ku isi mu kuzamuka imisozi miremire, rwateye agahinda gakomeye nyuma y’uko we n’abandi icyenda bahitanwe n’inkangu y’urubura yabereye ku musozi wa Broad Peak uri mu gihugu cya Pakistan.

Purja, wari ufite imyaka 43 y’amavuko, yari azwi nk’umuntu wahinduye amateka y’umukino wo kuzamuka imisozi miremire, nyuma yo gukora ibidasanzwe mu mwaka wa 2019 ubwo yazamukaga imisozi 14 miremire kurusha indi ku Isi yose, ifite uburebure burenga metero 8,000, mu minsi 189 gusa, agasiga amateka mashya atigeze agerwaho n’undi muntu.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na sosiyete ye ya Elite Expeditions, yatangaje ko yakiranye intimba n’agahinda kenshi inkuru y’uko inkangu yabaye ku wa Kane yahitanye Purja n’abo bari kumwe mu rugendo rwo kuzamuka Broad Peak.

Inkangu yabereye ku musozi wa Broad Peak, ufite uburebure bwa metero 8,047, uri mu ruhererekane rw’imisozi ya Karakoram mu majyaruguru ya Pakistan, aho usanzwe uzwi nk’umwe mu misozi igora cyane abayizamuka.

Itsinda ryari riyobowe na Purja ryari rigizwe n’abazamuka imisozi baturutse mu bihugu bitandukanye. Mu bapfuye harimo abaturage batandatu ba Nepal n’abanyamahanga bane.

Mbere y’uko urupfu rwa Purja rwemezwa ku mugaragaro, abayobozi ba Pakistan bari bamaze gutangaza ko habonetse imirambo y’abazamuka batatu bari mu itsinda rye, barimo Mallory Geis wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Nadhira Ahmed Abdullah Al Harthy wo muri Oman na Pur Bahadur Gurung wo muri Nepal.

Abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha abandi bari baburiwe irengero, nubwo ikirere kibi, urubura rwinshi ndetse n’ubutumburuke bw’aho inkangu yabereye byakomeje kudindiza ibikorwa byo kubageraho.

Minisitiri w’Intebe wa Nepal, Balendra Shah, yavuze ko igihugu cye cyashenguwe n’urupfu rw’aba baturage batandatu ba Nepal ndetse n’abanyamahanga bane, barimo Nirmal Purja wari waramamaye ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Urupfu rubabaje rw’aba bazamuka imisozi rwadutunguye kandi ruradushengura. Ubutwari bwabo, ubwitange n’uruhare bagize mu guteza imbere uyu mukino bizahora bibukwa kandi bikomeze kubera benshi isomo.”

Amagambo ye yakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bwo kwihanganisha umuryango wa Purja bwatanzwe n’abakuru b’ibihugu, ibigo by’imikino ndetse n’abazamuka imisozi bo hirya no hino ku Isi.

Nirmal Purja yavukiye muri Nepal mbere yo kwimukira mu Bwongereza, aho yinjiye mu gisirikare cy’icyo gihugu.

Yamaze imyaka 16 akorera ingabo z’Ubwongereza, harimo imyaka 10 yamaze mu mutwe wihariye w’ingabo zidasanzwe, ibintu byamuhaye ubunararibonye bukomeye mu bikorwa bisaba kwihangana, gukorera mu bihe bikomeye no gufata ibyemezo byihuse.

Mu mwaka wa 2018, Umwamikazi Elizabeth II yamuhaye igihembo cya MBE (Member of the Order of the British Empire) kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa mu kuzamuka imisozi miremire.

Purja yanabaye Umu-Gurkha wa mbere wageze ku mpinga ya Everest akiri umusirikare ukorera u Bwongereza.

Umushinga wahinduye amateka

Izina rya Purja ryamenyekanye cyane ku Isi mu mwaka wa 2019 ubwo yatangizaga umushinga yise Project Possible.

Uyu mushinga wari ugamije kuzamuka imisozi yose 14 ifite uburebure burenga metero 8,000 mu gihe gito gishoboka.

Mbere ye, amateka yari afitwe n’umuntu wari wabigezeho mu myaka irenga irindwi. Ariko Purja yabikoze mu minsi 189 gusa, ibintu byafashwe nk’igitangaza mu mateka y’uyu mukino.

Yagaragaje ko ubufatanye, imyitozo ihambaye, imyitwarire yo kutigera acika intege ndetse no kwizera ko byose bishoboka ari byo byamugejeje kuri iyo ntsinzi.

Nyuma y’iyo ntsinzi, Netflix yakoze filime mbarankuru yise “14 Peaks: Nothing Is Impossible”, yarebwe n’abantu babarirwa muri za miliyoni, ituma izina rye rirushaho kumenyekana ku Isi.

Mu magambo yavuze icyo gihe yagize ati: “Aya mezi atandatu yari akomeye cyane ariko yanyigishije byinshi. Nifuzaga kwereka abantu ko nta kidashoboka iyo umuntu afite ubushake, akiyizera kandi akagira icyizere.”

Mbere y’urugendo rwe rwa nyuma, Purja yari yavuze ko atari ateganyije kuzamuka Broad Peak.

Yari yateganyije kuzamuka umusozi wa Gasherbrum II (G2) gusa, ariko nyuma aza kubona ko aramutse anazamukiye Broad Peak, yari gusigara afite umusozi umwe gusa kugira ngo abe umuntu wa mbere mu mateka wazamutse inshuro ebyiri imisozi yose 14 ifite uburebure burenga metero 8,000 adakoresheje umwuka wa oxygène wongerwa.

Mu butumwa bwe bwa nyuma yanditse ku rubuga X yagize ati: “Aya mahirwe sinari nyateganyije. Ariko amahirwe ntasakuza, ahubwo aza bucece ku bantu bamaze igihe bakora cyane.”

Yanongeyeho ati: “Broad Peak, nta kindi ngusaba uretse kunyemerera kuzamuka no kumanuka amahoro. Nta musozi n’umwe njya nsuzugura.”

Aya magambo ubu afatwa na benshi nk’ubutumwa bwari bugaragaza ko yari azi neza ubukana n’ingaruka zishobora guterwa no kuzamuka uwo musozi.

Broad Peak ni umusozi wa 12 muremure ku Isi, uherereye hafi ya K2, na wo uzwi nk’umwe mu misozi igoye cyane.

Uyu musozi wazamuwe bwa mbere mu mwaka wa 1957 n’itsinda ry’Abanya-Autriche.

Nubwo kuva icyo gihe abantu benshi bawuzamutse, umaze guhitana abantu benshi kubera inkangu z’urubura, umuyaga ukaze, ubushyuhe bukabije ndetse no kubura umwuka wa oxygène ku butumburuke buri hejuru cyane.

Mu mwaka wa 2013 honyine, abantu nibura batandatu bahasize ubuzima, bituma uwo mwaka uba umwe mu yanditse amateka mabi kuri Broad Peak.

Abahanga bavuga ko imisozi yo mu ruhererekane rwa Himalaya na Karakoram ikunze kwibasirwa n’inkangu z’urubura bitewe n’impinduka z’ikirere, izamuka ry’ubushyuhe ku Isi ndetse n’ihindagurika ry’imiterere y’urubura.

Urubura rushobora gutenguka mu kanya gato bitewe n’umuyaga, ubushyuhe cyangwa se kunyuraho kw’abazamuka imisozi, rukamanuka ku muvuduko ushobora kurenga kilometero 200 mu isaha.

Iyo bibaye, amahirwe yo kurokoka aba make cyane, cyane cyane iyo bibereye ku butumburuke burenga metero 8,000, aho umwuka uba muke cyane kandi ibikorwa by’ubutabazi bikagorana.

Isi yabuze intwari idasanzwe

Urupfu rwa Nirmal Purja rufatwa nk’igihombo gikomeye ku muryango mpuzamahanga w’abakunda kuzamuka imisozi.

Yari yarabaye icyitegererezo ku rubyiruko rwa Nepal no ku bantu benshi ku Isi, agaragaza ko umuntu ashobora kugera ku nzozi ze n’ubwo yaba aturuka mu buzima bugoye.

Purja yari asize umugore we n’umukobwa wabo w’imyaka itatu, bari batuye mu gace ka Hampshire mu majyepfo y’Ubwongereza.

Mu gihe ibikorwa byo gushakisha no kuvana imirambo ku musozi wa Broad Peak bikomeje, benshi bakomeje kumuha icyubahiro bamwibuka nk’umuntu wahinduye amateka y’umuzamuko w’imisozi miremire, waharaniye gutsinda ibifatwaga nk’ibidashoboka, kandi ugasiga umurage uzahora wibukwa mu mateka y’uyu mukino.

Nirmal Purja yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga nyuma ya filime mbarankuru (documentaire) ya Netflix yasohotse mu 2021. Ifoto: AFP

Ibitekerezo