Urupfu rw’umu-influencer w’Umunyamerikakazi i Zanzibar ruracyateye urujijo: ababyeyi be barahiye kumenya ukuri
Ababyeyi b’umukobwa w’Umunyamerikakazi witwa Ashly Robinson, witabye Imana mu buryo budasobanutse neza ubwo yari mu kiruhuko i Zanzibar, bavuga ko bagikomeje gushakisha ukuri ku cyamuhitanye.
Uyu mukobwa w’imyaka 31 yari yagiye kuri icyo kirwa ari kumwe n’umukunzi we Joe McCann, bari barateganyije kubana. Bari bagiye kwizihiza isabukuru ye y’amavuko no gushimangira umwanzuro wo kubana nk’umugabo n’umugore. Icyari gitegerejwe nk’igihe cy’ibyishimo cyaje guhinduka icy’akababaro.
Nyina, Yolanda Endres, mu kiganiro yahaye CBS, yavuze ko umukobwa we yagombaga kuba mu byishimo byinshi, ariko akaza kwitaba Imana bitunguranye.
Umuryango we uvuga ko amakuru ya mbere bayahawe n’umukunzi we nyuma y’amasaha 11 havuzwe ko habaye ikintu cyateye urupfu rwe. Nyuma ya ho, hoteli yari arimo ni yo yabamenyesheje ko yamaze gupfa.
Ku ruhande rw’abategetsi, nta bisobanuro byinshi biratangazwa. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yemeye ko hari Umunyamerika wapfiriye i Zanzibar, ariko yanga gutangaza ibisobanuro birambuye, ivuga ko iri kubahiriza ubwirinzi bw’amakuru bwite.
Kugeza ubu, umuryango w’Ashly Robinson uracyashakisha icyateye urwo rupfu, mu gihe hari ibibazo byinshi bitarabonerwa ibisubizo.

