Urupfu rw’umuhanzi w’icyamamare rwashenguye benshi

Umuhanzikazi w’icyamamare, Bonnie Tyler, wamamaye ku rwego mpuzamahanga mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Total Eclipse of the Heart, Holding Out for a Hero na It’s a Heartache, yitabye Imana afite imyaka 75.

Asize amateka akomeye mu muziki wa rock na pop ndetse n’ijwi ryihariye ryamugize umwe mu bahanzi batazibagirana.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umuryango we ndetse n’itsinda ryamufashaga mu kazi binyuze ku rubuga rwe rwa interineti, bavuga ko yaguye mu bitaro byo muri Portugal mu ijoro ryo ku wa Gatatu, aho yari amaze igihe avurirwa uburwayi butatangajwe ku mugaragaro.

Mu itangazo rya bo bagize bati: “Umuryango wa Bonnie n’itsinda ryamufashaga bafite agahinda gakomeye ko gutangaza ko Bonnie yitabye Imana mu buryo butunguranye mu bitaro byo muri Portugal, azize uburwayi yari amaze igihe avurwa. Turasaba kubaha ubuzima bwite bw’umuryango muri ibi bihe bikomeye”.

Urupfu rwe ruje nyuma y’amezi make habaye impungenge zikomeye ku buzima bwe. Muri Gicurasi uyu mwaka, Bonnie Tyler yajyanywe byihutirwa mu bitaro byo mu mujyi wa Faro muri Portugal, aho yabazwe amara mu buryo bwihuse nyuma yo kugira ikibazo gikomeye cy’ubuzima.

Nyuma y’icyo gikorwa cyo kubagwa, abaganga bamushyize muri koma y’ubuganga kugira ngo umubiri we ubashe kwisubiraho neza. Mu kwezi gushize, abamuvuganiraga batangaje ko yari yaravuye muri koma, ariko ko yari agikomeje kurembera mu cyumba cyita ku ndembe.

Icyo gihe abaganga bari batangaje ko ubuzima bwe bwari butangiye kugenda bumera neza buhoro buhoro, ndetse bakagaragaza icyizere ko ashobora gukira nubwo urugendo rwo kongera kugira ubuzima buzira umuze rwari rurerure. Kubera iyo mpamvu, ibitaramo byinshi yari ateganyije mu mpeshyi byarasubitswe cyangwa birahagarikwa.

Indirimbo yahinduye amateka y’umuziki

Nubwo Bonnie Tyler yaririmbye indirimbo nyinshi zakunzwe, nta yigeze irenza ubwamamare bwa “Total Eclipse of the Heart”, yasohotse mu 1983 ikaba yarabaye imwe mu ndirimbo zikomeye kurusha izindi muri uwo mwaka.

Iyo ndirimbo yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo zakunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ireland, Australia ndetse no muri Zimbabwe. Nyuma yaje no guhindurwa mu ndimi zitandukanye zirimo Icyesipanyoli n’Igitaliyani, ibintu byatumye irushaho gukundwa ku Isi hose. Icyakora, iyo ndirimbo yari hafi kutazigera isohoka.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1983, Bonnie Tyler yari amaze gusohora indirimbo nyinshi zitagize icyo zigeraho ku isoko ry’umuziki. Sosiyete yamukoreraga yifuzaga ko yasubira kuririmba injyana ya country-rock yari yaramuhesheje izina mu ndirimbo It’s a Heartache.

Ariko we yari afite indi nzozi. Nyuma yo kureba umuririmbyi Meat Loaf aririmba Bat Out Of Hell kuri BBC, yahise yiyemeza gushaka gukorana n’umwanditsi wa yo Jim Steinman, wari uzwi cyane mu kwandika indirimbo zidasanzwe.

Ku ikubitiro Steinman ntiyari abyishimiye, ariko nyuma yo kumva kasete yariho amajwi ya Bonnie Tyler yoherejwe n’umujyanama we mushya, yahise amusaba guhura na we i New York.

Ubwo bahuraga bwa mbere, Jim Steinman yavuze ko ijwi rye ryamwibukije cyane irya Janis Joplin, umwe mu bahanzikazi bakomeye mu mateka ya rock.

Muri iryo joro ni bwo yamwicaje imbere ya piyano, amuririmbira Total Eclipse of the Heart bwa mbere, ahita amuha iyo ndirimbo.

Bonnie Tyler yigeze kuvuga ko Jim Steinman iyo yacurangaga piyano byabaga bisa n’aho ashaka kuyimenagura kubera uburyo yashyiragamo imbaraga n’amarangamutima.

Iyo ndirimbo yahise iba iya gatanu yagurishijwe cyane mu Bwongereza mu mwaka wa 1983, inamuhesha umwanya uhoraho mu mateka y’umuziki wa rock.

Bonnie Tyler, ifoto yafashwe mu 2013 na PA Media

Indirimbo yakomeje kwinjiza amafaranga ariko nyira yo ntiyabona menshi

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Total Eclipse of the Heart yaciye agahigo ko kumvwa inshuro zirenga miliyari imwe kuri Spotify, kimwe mu bihamya ko ikomeje gukundwa n’ibisekuru bishya n’ibya kera.

Icyakora Bonnie Tyler ubwe yigeze gutangaza ko amafaranga yinjije muri iyo ndirimbo atari menshi nk’uko abantu benshi babitekereza.

Mu kiganiro yagiranye na BBC yavuze ko amafaranga yabonaga avuye kuri iyo ndirimbo yari “make cyane.”

Abasesenguzi b’ubucuruzi bw’umuziki basobanura ko impamvu nyamukuru ari uko amagambo n’umuziki byanditswe na Jim Steinman wenyine, bityo amafaranga ava ku burenganzira bw’ubwanditsi akajya ku bazungura be nyuma y’urupfu rwe.

Ikindi ni uko uburenganzira ku majwi yafashwe bufitwe na sosiyete Sony Music, naho Bonnie Tyler akishyurwa hakurikijwe amasezerano yasinye mu myaka ya 1980, igihe hari hataravuka uburyo bwo gucuruza umuziki binyuze ku mbuga za interineti nka Spotify na Apple Music.

Aya masezerano ya kera ni yo yatumye n’ubwo indirimbo ye yakomeje gukinwa inshuro za miliyari, atabonye inyungu nyinshi nk’iz’umuhanzi wasinyisha amasezerano agezweho.

Bonnie Tyler yavukiye muri Wales mu Bwongereza ku wa 8 Kamena 1951, amazina ye nyakuri akaba yari Gaynor Hopkins. Yatangiye umwuga w’umuziki mu myaka ya 1970, ariko izina rye ryatangiye kumenyekana cyane nyuma y’indirimbo It’s a Heartache yasohotse mu 1977 ikagurishwa mu buryo budasanzwe ku Isi.

Mu rugendo rwe rwamaze imyaka irenga 50, yahawe ibihembo byinshi, atoranywa mu marushanwa akomeye y’umuziki, anahagararira Ubwongereza mu irushanwa rya Eurovision Song Contest mu 2013. Yakomeje gukora ibitaramo hirya no hino ku Isi no gusohora album nshya n’ubwo yari ageze mu zabukuru.

Abahanzi, abakunzi b’umuziki ndetse n’abanyapolitiki bo mu bihugu bitandukanye batangiye kumuha icyubahiro, bavuga ko isi itakaje umwe mu bahanzikazi bafite ijwi ryihariye ryagize uruhare rukomeye mu guhindura amateka y’umuziki wa rock. Nubwo Bonnie Tyler yitabye Imana, indirimbo ze zizakomeza kumvikana no gukundwa n’ibisekuru byinshi biri imbere, zikomeza kubungabunga umurage yasize mu muziki mpuzamahanga.

Bonnie Tyler, ifoto yafashwe na Jakubaszek/Redferns

Ibitekerezo