Uwahoze ayobora agatsiko k’abagizi ba nabi, Duane “Keffe D” Davis, yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutegura iyicwa ry’umuraperi Tupac Shakur.
Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, inteko y’abaturage iburanisha yahamije Davis w’imyaka 68 icyaha cy’buwicanyi hakoreshejwe intwaro. Urubanza rwe, rurebana n’iraswa rya Tupac ryabereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada, muri Amerika, ku wa 7 Nzeri 1996. Davis yatangaje ko azajuriria uyu mwanzuro w’urukiko.
UBushinjacyaha bwagaragaje ko nubwo Davis atari we warashe Tupac, yari ayoboye itsinda ryagize uruhare mu kumwica. Mu gitabo cyanditse ku busima bwe, Davis yavuze ko ari we watanze imbunda yagize uruhare muri ubwo bwicanyi.
Davis abaye uwa mbere uhamijwe icyaha muri iyi dosiye yari imaze imyaka 30 idatanga ibisubizo ku rupfu rwa Tupac, umwe mu baraperi bakomeye mu mateka y’injyana ya hip-hop.
Sekyiwa Shakur, mushiki wa Tupac, yabwiye urukiko ko urupfu rwa musaza we rwashegeshe umuryango wabo, kandi ko ingaruka zarwo zikomeje kuwugeraho. Yavuze ko Tupac yari afite imigambi myinshi, irimo kugira uruhare mu kubaka isi nziza no gufasha abaturage bo mu gace yakomokagamo.
Sekyiwa yasabye umucamanza guha Davis igihano ntarengwa, amubwira ko igihe azamara muri gereza gikwiye gutuma atekereza ku ngaruka ibikorwa bye byagize ku muryango wa Tupac no ku isi yose muri rusange.
Ubwo umucamanza Carli Kierny yabazaga Davis niba hari icyo ashaka kuvuga, yasubije ko ameze neza kandi ko azajuriria icyemezo cy’urukiko.

Ibitekerezo