Mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashyigikiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, mu matora ateganyijwe muri icyo gihugu, Visi Perezida w’Amerika, J.D Vance yirinze kugira uruhande abogamiraho.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo kuri murandasi cyitwa “Towi”, nk’uko ishami rya BBC ritangaza amakuru mu rurimi rw’Igiperesi, BBC Persian, ribitangaza, Vance yavuze ko adashaka kwivanga mu matora ya Israel.
Nubwo yavuze ibi, Vance aherutse kwemeza ku mugaragaro, ubwo yari i Budapest, ko ashyigikiye Viktor Orbán, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Hongria akaza gutsindwa amatora.
Vance yagize ati: “Njye nshyigikira abakandida bo muri Amerika. Icyo nshyize imbere ni amatora yo hagati muri manda ateganyijwe muri Amerika.”
Yakomeje avuga ko atarwanya ko Netanyahu yongera gutorwa, ariko ko atanagaragaza ko abishyigikiye.
Ati: “Sinarwanya ko yongera gutorerwa uwo mwanya, ariko kandi sinshyigikiye kandidatire ye. Sinivanga mu matora yo muri Israel.”
Nk’uko amakuru yatanzwe abivuga, amatora yo muri Israel ateganyijwe mu cyumweru gitaha. Azaba ari aya mbere abaye muri icyo gihugu kuva Hamas yagaba ibitero ku wa 7 Ukwakira 2023.

Ibitekerezo