Visit Rwanda yamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League).
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Nyakanga 2026, ikipe ya Aston Villa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) binyuze muri Visit Rwanda batangaje ku mugaragaro ubu bufatanye bukomeye
Visit Rwanda izasimbura Betano, ikigo cy’imikino y’amahirwe cyari gisanzwe cyamamaza imbere ku mwambaro wa Aston Villa.
Iyi kipe yari ikeneye umuterankunga mushya kubera icyemezo cya Premier League cyo guhagarika kwamamaza ibigo by’imikino y’amahirwe imbere ku myambaro y’abakinnyi, guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/2027.
Ikirango cya “Visit Rwanda” kigiye kujya kigaragara mu gatuza ku myenda yose y’iyi kipe, haba mu birori, imikino y’abagabo, iy’abagore, ndetse n’iy’abakiri bato (Academy) kuva mu gihe cy’imikino cya 2026/27.
Muri aya masezerano mashya, Visit Rwanda yabaye umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe (Principal Partner), umufatanyabikorwa mu bukerarugendo (Official Tourism Partner), ndetse n’umufatanyabikorwa mu gutanga ikawa (Official Coffee Provider) kuri sitade y’iyi kipe.
Amakuru ava mu bantu bazi iby’aya masezerano avuga ko ashobora kuba ari yo afite agaciro kanini kurusha andi yose Aston Villa yagiranye n’umuterankunga mu mateka yayo.

Amakuru ava mu binyamakuru bikomeye nka The Athletic yerekana ko aya masezerano ashobora kugera kuri miliyoni 20 z’amapawundi (£20M) ku mwaka bitewe n’abahigo bazageraho, akaba ari yo masezerano menshi arimo amafaranga menshi mu mateka ya Aston Villa.
Ikirango cya “Visit Rwanda” kizajya kigaragara ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, ku byapa byamamaza (digital boards) kuri sitade ya Villa Park, no mu nzu zakirirwamo abashyitsi (hospitality suites)
Muri siporo n’ubukerarugendo, u Rwanda rukomeje kwagura amasezerano yarwo aho uretse Aston Villa, rufite n’indi mikoranire n’amakipe akomeye nka Paris Saint-Germain (PSG), Bayern Munich, ndetse na Atlético de Madrid


Ibitekerezo