Umunyapolitiki wo muri Somalia, Libaan Shuluq, yahaye ibihumbi 50 by’Amadolari (miliyoni 73,3 Frw) umusifuzi Omar Artan uheruka kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigatuma atazasifura Igikombe cy’Isi cya 2026.
Libaan Shuluq wiyamamariza kuyobora Leta ya Galmudug, yasobanuye ko yabikoze mu gushyigikira uyu musifuzi mu bihe arimo.
Uyu munya-Somalia Omar Artan yahawe kuzasifura umukino wa UEFA Super Cup uzahuza Paris Saint-Germain na Aston Villa ku wa 12 Kanama 2026.
Ibi bibaye nyuma y’uko uyu musifuzi akuwe ku rutonde rw’abazasifura Igikombe cy’Isi nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Omar Artan abaye umusifuzi wa mbere ukomoka ku mugabane wa Afurika uhawe kuyobora umukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye rya UEFA.
Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, yavuze ko kumuha uyu mukino ari ukumwereka icyubahiro n’urugwiro hashingiwe ku buhanga bwe, kandi ko byari mu rwego rw’ubufatanye bwiza hagati ya UEFA n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Ibitekerezo