“Yagiye koga ntiyagaruka” Umusore w’imyaka 21 yarohamye mu kiyaga gihangano cya Gashaka
Mu Kagari ka Rugendabari mu Mudugudu wa Rutare, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, abaturage bari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umusore witwaga Niyonkuru Olivier wari ufite imyaka 21, wapfuye arohamye mu mazi y’ikiyaga gihangano cya Gashaka.
Amakuru ava muri ako gace avuga ko uyu musore yari yagiye kuri iki kiyaga agamije koga no kwidagadura nk’uko bamwe mu baturage babibonaga bisanzwe bikorwa n’urubyiruko rwo muri ako gace.
Gusa ibyo byishimo byarangiye bihindutse ibyago nyuma y’uko arohamye muri ayo mazi agatakaza ubuzima.
Umurambo w’uyu musore wabanje kubura nyuma yo kurohama, biba ngombwa ko hifashishwa abarombyi ngo bamushakishe.
Iki cyuzi gihuriyeho imirenge itatu abaturage bavuga ko bafite ubwoba ko abana bagwamo bashobora kwiyongera kuko abana batandukanye bakunze kukijyamo bagiye kuvoma bitewe n’uko amavamo ari kure ndetse hari n’abajyamo bavuye ku ishuri.
Ubuyobozi bwo muri aka gace ndetse n’abaturage bakomeje gusaba abantu kujya birinda kujya koga ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane muri ibi bihe ubushyuhe buri hejuru bigatuma benshi bajya kwiyuhagira cyangwa koga mu mazi atagenzuwe.
Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bikorwa byo kuwusezeraho no gutegura umuhango wo kumushyingura dore ko umuryango we nawo wamaze kumenyeshwa binyuze ku bantu bari bazanye n’uyu musore.

