Abashinzwe umutekano muri Ireland batangaje ko baburijemo umugambi washoboraga guteza ibyago bikomeye nyuma yo gufatira mu muhanda imodoka yari itwaye igisasu gikomeye, cyari cyaruzuye kandi cyiteguye gukoreshwa mu gitero cyashoboraha kubera mu majyaruguru ya Ireland.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatatu nyuma ya saa sita, ubwo abapolisi bo mu ishami ridasanzwe rya Garda Síochána, rishinzwe iperereza ku byaha bikomeye n’iterabwoba, bahagarikaga imodoka yari iri kunyura ku muhanda wa N2 mu majyepfo y’Umujyi wa Carrickmacross, mu Ntara ya Monaghan, hafi y’umupaka ugabanya Ireland na Northern Ireland.
Nyuma y’iminsi ibiri, kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko icyo gisirikare cyari cyafashwe atari ibice bya cyo gusa, ahubwo cyari igisasu cyuzuye cyari cyamaze gutegurwa ku buryo cyashoboraga guturika igihe icyo ari cyo cyose.
Igisasu cyari gikozwe mu buryo bugezweho
Amakuru yatanzwe n’abashinzwe umutekano agaragaza ko icyo gisasu cyari gikozwe mu buryo bwa tekiniki buhanitse, kirimo ibikoresho byose bisabwa kugira ngo giturike.
Mu bice bya cyo harimo: moteri cyangwa igice gitanga ingufu; icyuma gitangiza iturika; n’ibisasu byo ku rwego rwa gisirikare.
Abahanga mu by’umutekano bavuga ko ibyo bisasu bikoreshwa n’ingabo cyangwa inzego zidasanzwe, bityo kubona biri mu maboko y’abantu basanzwe ari ikimenyetso gikomeye cy’uko hari abantu bafite ubushobozi bwo kubikora cyangwa kubibona mu buryo butemewe.
Bivugwa ko icyo gisasu cyari kigenewe gushyirwa munsi y’imodoka y’umuntu runaka mbere yo guturika, uburyo bwakoreshejwe inshuro nyinshi n’imitwe yitwaje intwaro mu mateka ya Ireland y’Amajyaruguru.
Umushoferi w’iyo modoka, umugore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, yahise afatirwa aho imodoka irahagarikwa, akomeza gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi kugira ngo akorweho iperereza.
Nyuma ya ho, Polisi yongeye gufata umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, ukekwaho kugira uruhare muri uwo mugambi. Na we afungiye kuri sitasiyo ya Garda mu gace ka Dublin.
Aba bombi bafashwe hashingiwe ku Itegeko ryo Kurwanya Ibyaha Bibangamira Umutekano w’Igihugu ryo mu 1939, ryemerera Polisi gufata no gufunga abantu bakekwaho ibyaha by’iterabwoba mu gihe iperereza rigikomeje.
Nyuma yo gufata imodoka, Polisi yahise yitabaza itsinda ry’ingabo za Ireland rishinzwe gutegura no gusenya ibisasu (Explosive Ordnance Disposal – EOD).
Iryo tsinda ryakoze isuzuma ryimbitse ku modoka n’igisasu cyari kirimo kugira ngo harebwe uko cyakorwaga ndetse n’uburyo cyari guturika.
Abashinzwe iperereza bavuga ko basanze koko icyo gikoresho kirimo ibisasu bikekwa ko biri ku rwego rwa gisirikare, ibintu byatumye umutekano ukazwa cyane muri ako gace.
Komiseri wa Polisi ya Ireland, Justin Kelly, yavuze ko icyo gikorwa ari kimwe mu byo gufata ibisasu bikomeye byabayeho mu myaka ya vuba.
Yagize ati: “Icyo twafashe ni igisasu gikomeye cyane. Ntabwo twafashe ibice bya cyo gusa, twafashe igisasu cyuzuye cyari cyiteguye gukoreshwa.”
Yakomeje avuga ko iyo kiza guturika, cyari kwangiza byinshi bikomeye ndetse kigahitana ubuzima bw’abantu benshi.
Kelly yavuze ko nubwo ibikorwa nk’ibi bidakorwa n’umubare munini w’abantu, hari agatsiko gato k’abakomeje kwanga inzira y’amahoro igihugu cyafashe nyuma y’amasezerano ya Good Friday Agreement yo mu 1998.
Good Friday Agreement ni iki?
Amasezerano ya Good Friday Agreement, yashyizweho umukono ku wa 10 Mata 1998, ni yo yahagaritse imyaka hafi 30 y’intambara n’urugomo byari byugarije amajyaruguru ya Ireland.
Iyo ntambara, izwi nka The Troubles, yahitanye abantu barenga 3,500, abandi ibihumbi byinshi barakomereka.
Aya masezerano yasabye imitwe yitwaje intwaro gushyira hasi intwaro no gusenya ibisasu bya yo, ndetse hashyirwaho uburyo bushya bwo gusangira ubutegetsi hagati y’abashyigikiraga kuguma mu Bwongereza n’abifuzaga ko amajyaruguru ya Ireland yongera kwifatanya na Repubulika ya Ireland.
Nubwo amasezerano yatanze umusaruro ukomeye, hari imitwe mito yanze kuyemera, ikomeza ibikorwa by’iterabwoba.
Polisi ivuga ko abakomeje gukekwaho ibikorwa nk’ibi ari abo yise dissident republicans, ni ukuvuga abantu batemera amasezerano ya Good Friday kandi bakifuza gukoresha intwaro kugira ngo Northern Ireland yifatanye na Repubulika ya Ireland.
Uyu mutwe ugizwe n’amatsinda atandukanye nka New IRA n’andi mato yagiye avuka nyuma y’iseswa rya IRA ya kera.
Mu myaka yashize, ayo matsinda yagiye ashinjwa ibitero byibasiye Polisi ya Northern Ireland (PSNI), abasirikare n’abandi bayobozi.
Nubwo ubushobozi bwayo bugereranywa nk’ubutakiri bwinshi nk’ubwa IRA yo hambere, inzego z’umutekano zivuga ko bukiri ikibazo gikomeye.
Komiseri Kelly yavuze ko imodoka itahagaritswe ku bw’impanuka cyangwa igenzura risanzwe.
Yagize ati: “Iki ntabwo cyari igikorwa cyo guhagarika imodoka ku bushake. Twari dufite amakuru y’ubutasi yerekanaga abantu twakurikiranaga.”
Ibi bisobanura ko ibikorwa by’iperereza n’ubutasi byakorwaga mbere ari byo byafashije kumenya aho imodoka iri, igihe izanyura ndetse n’abayirimo.
Abashinzwe umutekano bavuga ko ubu buryo bwo gukusanya amakuru ari bwo bwatumye haburizwamo ibitero byinshi mu myaka ishize.
Interineti na yo ikomeje kugira uruhare mu bukangurambaga bw’ubuhezanguni
Umwe mu bakozi bo mu rwego rw’umutekano yavuze ko ikintu giteye impungenge ari uko abantu benshi binjira mu bikorwa by’ubuhezanguni banyuze kuri interineti.
Yavuze ko bitakiri ngombwa ko haba umutwe munini ufite abayobozi benshi, ahubwo umuntu umwe ushobora kwigira uburyo bwo gukora ibisasu akoresheje amasomo n’amakuru aboneka kuri interineti.
Abahanga mu mutekano bavuga ko ibi bituma gukumira iterabwoba birushaho kugorana kuko umuntu umwe ashobora gutegura igitero gikomeye atabanje kugaragara mu mitwe izwi.
Mu bihe byashize, imitwe y’abahezanguni yakunze gukoresha pipe bombs, ni ukuvuga ibisasu byoroshye bikozwe mu miyoboro y’ibyuma.
Ariko iki cyafashwe ubu ngo cyari gifite ikoranabuhanga rihanitse, cyari gifite uburyo bwo kugenzura igihe giturikira (timer) ndetse n’igikoresho cyihariye gitangiza iturika.
Ibi byerekana ko uwagikoze yari afite ubumenyi buhambaye mu by’amashanyarazi, ubukanishi ndetse no gukora ibisasu.
Ubufatanye hagati ya Ireland n’Ubwongereza
Polisi ya Ireland yavuze ko ikorana bya hafi na Police Service of Northern Ireland (PSNI) ndetse n’inzego z’ubutasi z’Ubwongereza mu gukurikirana abantu bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba.
Ubu bufatanye bwafashije gukumira ibitero byinshi byashoboraga kongera gusubiza akarere mu bihe by’urugomo.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo amahoro amaze imyaka irenga 25, iterabwoba rikomeje kuba ikibazo gisaba gukomeza gushorwamo ubushobozi, cyane cyane mu rwego rw’ubutasi no gukurikirana ibikorwa by’abahezanguni ku mbuga nkoranyambaga.
Iperereza kuri iki gisasu riracyakomeje, mu gihe Polisi ishaka kumenya aho ibisasu byaturutse, niba hari abandi bafatanyacyaha ndetse n’icyo gitero cyari kigambiriwe. Abategetsi bavuga ko gufata icyo gisasu mbere y’uko gikoreshwa bishobora kuba byarinze ubuzima bw’abantu benshi kandi bikabuza ko amajyaruguru ya Ireland yongera guhura n’igikorwa gikomeye cy’iterabwoba cyari gusubiza mu mitwe y’abaturage amateka mabi igihugu cyanyuzemo imyaka myinshi.

Ibitekerezo