Yampano azakomeza kuburana ari muri gereza ya Mageragere

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Uworizagwira Florien (Yampano) wasabaga ko aburana ari hanze atari muri gereza ya ya Mageragere.

Yampano yari yajuririye icyemezo cy’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Uworizagwira Florient alias Yampano aguma muri gereza ya Mageragere agakomeza kuburana afunzwe.

Ni umwanzuro wasomewe mu ruhame ku itariki 26 Kamena 2026 mu cyumba cy’iburana gifite nimero ya kabiri.

Uworizagwira Florient yaburanye ubujurire ku itariki 23 Kamena 2026, Yampano aburana mu bujurire yavuze ko yemera ibyaha bitatu abisabira imbabazi.

Yasobanuye ko ibyaha bitatu akurikiranyweho birimo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, gukubita cyangwa gukumeretsa ku bushake n’icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi byose yicuza kuba yarabikoze akaba atakambira Urukiko ngo rumusohore muri gereza dore ko igihe amazemo avuga ko yize bihagije.


Kuya 23 Kamena 2026 nibwo umuhanzi Uworizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano yaburanye ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, atakambira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, arusaba ko rwategeka ko afungurwa, agakurikiranwa ari hanze aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Yampano yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kimufunga iminsi 30 y’agateganyo, anenga imikirize yarwo.

Yerekanye ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwirengagije imbabazi yahawe n’umugore we ku byaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake n’icyo kwangiza ikintu cy’undi, mu gihe icyo gukoresha ibiyobyabwenge yari yaratangiye urugendo rugamije kubireka burundu.

Umunyamategeko we, yavuze ko banenga kuba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaremeje ko hari impamvu zikomeye zituma Yampano akekwaho ibyaha bitatu kandi birimo ibyo, uwo yabikoreye yari yaramuhaye imbabazi.

Nk’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa n’icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi, bagaragaje ko umugore wa Yampano yari yamuhaye imbabazi.

Ku cyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge hashyizwemo icyemezo cyo kwa muganga kigaragaza ko Yampano yijyanye kwa muganga kugira ngo atangire gufashwa ku buryo yareka ibiyobyabwenge.

Umunyamategeko yasabye ko uwo yunganira yarekurwa, akagira ibyo ategekwa kugira ngo akomeze gufashwa kwivuza.

Yerekanye kandi ko Uworizagwira ubwe yagaragaje ubushake no kwijyana kwa muganga kugira ngo yivuze ibiyobyabwenge byari mu mubiri we kandi usanga abenshi babinywa baba babihisha.

Ati “Twari tugize Imana tubona umuntu wijyana kwa muganga ku bushake, ubundi abandi usanga bahisha ko babinywa.”

Yaneretse Urukiko ko Yampano ari ubwa mbere ageze imbere y’ubutabera, akurikiranyweho ibyaha bityo ko byaba impamvu nyoroshyacyaha akaba yafungurwa by’agateganyo.

Uworizagwira alias Yampano, yagaragaje ko we n’umugore we biyemeje kurangiza ibibazo by’amakimbirane bakubaka urugo rushingiye ku rukundo n’ubufatanye.

Yashimangiye ko iminsi amaze muri gereza hari icyo yamwigishije kandi ko gukomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ntacyo byaba biri kumufasha ku buzima bwe ahubwo bishobora kumutera agahinda gakabije.

Ati “Iminsi maze muri gereza hari icyo yanyigishije, nkaba nsaba imbabazi nanatakamba.”

Yampano yanemereye Urukiko ibyo azategekwa byose azabyubahiriza.

Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge, yasobanuye ko kuba yari yijyanye kwa muganga ari ikimenyetso cy’uko yari yarabiretse, bityo ko afunguwe by’agateganyo atakongera kubikoresha ahubwo yakomeza urugendo rwo gukira yatangiye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nubwo hari ibyaha Yampano yababariwe n’uwo bashakanye, Urukiko rw’Ibanze rwari rwabisuzumye ariko rubisesenguye rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.

Ku bijyanye n’imbabazi urwo rukiko ngo rwasanze zidakuraho kuba ibyaha byarakozwe, ntirwaziha ishingiro.

Umushinjacyaha yakomeje agaragaza ko hari ibyaha amategeko aba yarateganyije ko ababana barashakanye iyo umwe atanze imbabazi, ikurikiranacyaha rihita rihagarara ariko hatarimo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyangwa icyo kwangiza ikintu cy’undi.

Yavuze ko kuba umugore wa Yampano yaratanze imbabazi ari ibintu byiza ariko ubutabera na bwo bugomba gutangwa.

Yavuze ko gukurikiranwa afunzwe ari uburyo bwiza bwo kubuza Yampano gukomeza gukora ibyaha nk’icyo kunywa ibiyobyabwenge.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko mu bushishozi bwarwo rutahindura icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyategetse ko Yampano afungwa by’agateganyo.

Yampano kandi yanagaragaje ko afite abishingizi batatu bemera kumwishingira ariko Ubushinjacyaha bwibutsa ko iyo ngingo itaburanyweho mu iburanisha ry’ibanze.

Yampano yakomeje gutakamba agaragaza ko yari yabivuze ariko ntibyaburanwaho kuko atari azi ko abo bishingizi bagombaga kuba bari mu cyumba cy’iburanisha.

Perezida w’Inteko Iburanisha yasabye Yampano n’umwunganizi we gushyira imyirondoro y’abo bishingizi muri sisteme y’ikoranabuhanga ikoreshwa mu miburanire, bikazasuzumwa.

Yampano azakomeza kuburana afunze (Photo:Internet)
Ibindi:

Ibitekerezo