Ku uyu wa 23 Kamena 2026 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza rw’ubujurire bwatanzwe n’uworizagwira Florient alias Yampano.
Umunyamategeko wunganira Yampano yabwiye Urukiko ko batemera umwanzuro w’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Yampano aburana ku byaha bitatu akurikiranyweho birimo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, gukubita no gukumeretsa n’icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi byose yabisabiye imbabazi.
Ku cyaha cyo kunywa urumogi, yavuze ko Yampano yari yaratangiye kwivuza mu bitaro by’indera ndetse ko hari impinduka zari zatangiye kuboneka.
Indi mpamvu yatanzwe ni uko uwakoreweho ibyaha bibiri, Uwineza Diane yabitanzeho imbabazi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwasuzumye rusanga koko hari impamvu zikomeye zituma Yampano akekwaho ibyaha bitatu aregwa.
Imbabazi zatanzwe n’Uwineza Diane, Umushinjacyaha yavuze ko imbabazi zidakuraho ibyaha ari yo mpamvu zitahawe ishingiro.
Yavuze ko Ubutabera bugomba gukurikirana uwabikoze ari muri gereza, kuko bimurinda kongera kunywa urumogi kandi ko atakongera guhohotera Uwineza Diane.
Yasabye Urukiko rw’Isumbuye kudahindura ibyemezo byo kumufunga by’agateganyo kugeza igihe batangiye urubanza mu mizi.
Yampano we yireguye avuga ko yivuzaga kunywa urumogi, anagaruka ku mbabazi Uwineza Diane yamuhaye avuga ko iminsi amaze muri gereza yamwigishije kandi ko atazongera gukora ibyaha.
Yavuze ko yijyanye kwa muganga, bamubwira ko nta muti yahabwa w’ibibazo yahuye nabyo ahubwo bazajya bamuganiriza, akanywa amazi agakora n’imyitozo ngororamubiri.
Yasabye kurekurwa by’agateganyo kandi yizeza Urukiko ko atozongera gukora ibyaha n’ibisa nabyo.
Umunyamategeko yavuze ko hari abemeye kwishingira Yampano kandi bari baje mu rubanza. Umucamanza yabajije niba mu rukiko iyo ngingo bari bayiburanyeho.
Umunyamategeko yavuze ko hari ingwate iri mu karere ka Bugesera I Nyamata bityo ko Urukiko rwagira ibyo rutegeka Yampano akaba yiteguye kubyubahiriza.
Abemeye kwishingira Yampano, ibyangombwa bibaranga byashyizwe muri sisiteme ku buryo Urukiko ruzabireba.
Icyemezo cy’urukiko kuri uru rubanza kizasomwa ku itariki 26 Kamena 2026 saa munani.

Ibitekerezo