Yaraze umuhungu we, yizirika ibuye yiyahura muri Nyabarongo

Umugabo witwa Mugenzi Theoneste w’imyaka 45 y’amavuko yashatse kwiyahuza supaguru ivanze n’ibindi bintu, biranga ariko birangira afashe ibuye arimanukana kuri Nyabarongo, araryizirika maze yirohamo ahita apfa nk’uko bitangazwa na BTN TV.

Uyu mugabo, ubusanzwe yari umunyerondo mu Mudugudu ya Nyabirondo, Akagari ka Nyaruyenzi, Umurenge wa Mageragere ndetse yari afite abagore babiri.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse ku gicamunsi cyo ku wa Kane w’ejo hashize nyuma y’iminsi batazi aho ari.

Nyirazaninkwano Josee, umugore mukuru wa nyakwigendera yagarutse ku kuntu urupfu rwe rwagenze. Ati: “…mbona yeguye ibuye yarishyize mu mufuka, nti: ‘urijyanye hehe?’, ati: ‘Mu kazi barintumye’. Ahita afata agatambaro umwana yategaga mu mutwe akubita ku mutwe aragenda. Nanjye nari ngiye gushaka akazi, ntitwakora, umuntu ambwira kumusasira inyanya ndabikora. Umwana atashye mubwira ukuntu ibintu byagenze. Mubaza niba uyu munsi bakoresheje amabuye arampakanira. Ni bwo yahise amanuka aho bita ‘mu Rutoki’ asanga aho yanywereye ibyo bisupaguru, akomeza ajya ku ruzi abona aho yataye inkweto mbere yo kwiroha mu ruzi”.

Gusa na none ashimangira ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba amafaranga y’irondo yahembwaga atayagezaga mu rugo.

Ku ruhande rwa Kakuze Emeline, umugore wa kabiri wa nyakwigendera, na we yavuze uko yakiriye urupfu rw’umugabo we ariko akanavuga ko nyakwigendera n’umugore we mukuru bari basanzwe babanye mu makimbirane. Ati: “Njyewe twari tubanye neza, yanshatse nk’umugore wa kabiri kuko yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore wa mbere”.

Abaturanyi n’umubyeyi ba nyakwigendera, bababajwe n’urupfu rwe nk’uko babitangarije BTN.

Umwe mu baturage ati: “Abasare bakomeje gushakisha umurambo we, baza kuwubona, bavuze ko basanzwe uziritseho ibuye”.

Mbere y’uko uyu mugabo yiyahura, ku Cyumweru gishize, yari yaraze umwana we inzu yari yaramwemereye. Uyu mugabo kandi asize abana batandatu, barimo batanu yabyaranye n’umugore mukuru n’undi mwe w’umugore muto.

Ubwo umunyamakuru yavaga aho ibi byago byabereye, inzego z’umutekano n’iz’ibanze zirimo Polisi zari zahageze ndetse bafashe umwanzuro wo kumushyingura kuko umubiri we wari wangiritse.

Kanda hano hasi wumve inkuru irambuye

Ibitekerezo