Zambia: Abantu batatu bakurikiranweho kwica umusifuzi
Mu gihugu cya Zambia, abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho urupfu rw’umusifuzi Donald Tonga wari ufite imyaka 55.Uyu musifuzi yishwe n’agatsiko k’abafana n’abakinnyi bamukubise bikomeye ubwo yari mukibuga.
Ibi byabereye mu karere ka Chipangali, mu mukino wahuzaga amakipe ya Mikango United na Leopard United.
Aya makipe yombi yari ahataniye igihembo cy’amafaranga ibihumbi 5 bya Kwacha angana na 383,579Frw.
Polisi yavuze ko Donald Tonga ari we wari wasifuye irushanwa ryose wenyine, nta basifuzi bungirije cyangwa abandi bamufashaga bari kumwe na we.
Amakimbirane yatangiye mu gice cya mbere cy’umukino, nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi ba Mikango United bashinje umusifuzi kutabaha ikosa bari bakoreweho.
Uburakari bwaje gukomera, abakinnyi bamwe n’abafana binjira mu kibuga batangira kwirukankana umusifuzi.
Uyu musifuzi yakubiswe bikomeye n’imbaga y’abantu bakoresheje imigeri, ibipfunsi, amabuye ndetse n’inkoni, kugeza ubwo yaguye hasi yazahaye cyane.
Nyuma yahise ajyanwa ku ivuriro rya Chamasongo Clinic, ariko abaganga batangaza ko yahageze yamaze gupfa.
Polisi yavuze ko umurambo wa Donald Tonga wasanzwe uriho amaraso menshi kandi ufite ibikomere bikomeye ku mutwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Robertson Mweemba, yatangaje ko abantu batatu bamaze gufatwa mu gihe abandi bakekwa bagishakishwa dore ko bahunze n’ingo zabo.

