Musanze: Isoko rya GOICO ryibasiwe n’inkongi

Text size

Isoko rya GOICO riherereye mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ryibasiwe n’inkongi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026.

Iyi nkongi yadutse hagati ya saa cyenda n’igice na saa kumi bituma abantu bakorera muri iyi nyubako basohokamo kugira ngo barengere ubuzima bwabo.

Igice kibasiwe cyane ni icyo hejuru mu igorofa ya gatanu ikorerwamo n’abadozi hamwe b’abacuruza imyenda ya caguwa.

Uko amasaha yashiraga, umuriro wakomeje gukwira ugera no mu igorofa ya kane.

Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi no kuzimya inkongi ryihutiye kuhagera bahangana no kuzimya umuriro ari na ko wakomezaga kugera mu bindi bice by’inyubako nk’uko tubikesha TV10.

Abakorera muri iyi nyubako bagaragaje agahinda gakomeye kuko bahamgayikishijwe n’igihombo iyi nkongi yabateye. Kugeza ubu icyateye iyi nkongi yibasiye iyi nyubako ikoreramo abacuruzi bagera ku 1,500 ntikiramenyekana.

Isoko rya GOICO muri Musanze ryibasiwe n’inkongi. Ifoto: TV10

Ibitekerezo