Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye gufunga by’agateganyo inyubako eshanu z’ubucuruzi, nyuma y’uko ubugenzuzi bagaragaje ko ba nyirazo batubahirije amabwiriza yo kwirinda inkongi z’umuriro, bikaba bishobora gushyira ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo mu kaga.
Iki cyemezo gikubiye mu itangazo Umujyi wa Kigali washyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, rigaragaza ko izo nyubako zizafungwa guhera ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026.
Umujyi wa Kigali wasobanuye ko icyemezo cyo gufunga izi nyubako cyafashwe kubera kutubahiriza ingamba zo gukumira inkongi z’umuriro, zishobora guteza impanuka zikomeye, guhitana ubuzima bw’abantu cyangwa kwangiza imitungo yabo.
Inyubako zizafungwa ni Agakiriro ka Kabuga, Umukindo na Comejoga ziherereye ku Gisozi, inyubako ya ASMMS Ltd iri Kicukiro ndetse n’isoko rya Gahoromani.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko ba nyir’izi nyubako batazemererwa kwishyuza ubukode bw’iminsi yose zizaba zifunze.
Uretse ibyo kandi, abasanzwe bakorera ubucuruzi muri izi nyubako bafite ibicuruzwa bishobora kwangirika cyangwa ibikeneye gukurwa aho hantu byihutirwa, basabwe kubikora mbere y’uko icyemezo cyo kuzifunga gitangira gushyirwa mu bikorwa.
Umujyi wa Kigali kandi wasabye ba nyir’izi nyubako n’abashinzwe kuzicunga kwihutira gushyira mu bikorwa ingamba zose basabwe zijyanye no gukumira inkongi z’umuriro kugira ngo zemererwe kongera gukorerwamo.
Izo ngamba zigamije kurinda ubuzima bw’abazikoreramo n’abazigana, kubungabunga imitungo ndetse no gutuma ibikorwa by’ubucuruzi byongera gukorwa mu buryo butekanye.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashimangiye ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi ari ingenzi mu gukumira impanuka zishobora guteza igihombo gikomeye ku bazikoreramo no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Gusa, itangazo ntirigaragaza igihe izi nyubako zizongera gufungurirwa, ahubwo risaba ba nyirazo kwihutira gukosora ibitagenda neza kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bishobore gusubukurwa vuba bishoboka.

Ibitekerezo