Bukavu: Inkongi yibasiye inzu zirenga 400, yahitanye abantu

Text size

Abantu batatu, barimo abana babiri bo mu muryango umwe, basize ubuzima mu muriro ukomeye wadutse mu Mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Uyu muriro wadutse mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, mu gace ka Nyalukemba, ku mihanda ya Irambo 1 na Irambo 2.

Amakuru y’ibanze avuga ko inzu zirenga 400 zatwitswe n’uyu muriro, mu gihe imiryango irenga 500 yasigaye idafite aho kuba.

Abaturage bahuye n’ingaruka z’uyu muriro bavuze ko watangiye ahagana saa tanu z’ijoro, ukomeza gukwira mu buryo bwihuse kugeza umaze kwangiza imidugudu ibiri ituwemo.

Milenge Pascal, umwe mu baturage bakuwe mu byabo n’uyu muriro, aganira na 7sur7 dukesha iyi nkuru, yavuze ko watangiriye mu nzu yari irimo abantu bari mu kiriyo, ariko ko kugeza ubu hataramenyekana neza icyawuteye.

Yagize ati: “Twahise dutungurwa n’umuriro. Icy’ingenzi twabanje gukora kwari ugukiza abana. Nyuma y’amasaha abiri ni bwo umuriro washoboye kuzimywa, umaze gutwika amazu yo ku mihanda ibiri. Nanjye natakaje byose kuko ntashoboraga gukiza abana n’ibintu icyarimwe”.

Abahuye n’ingaruka z’iyi nkongi basabye ubufasha bw’inzego z’ubutabazi, imiryango itanga imfashanyo ndetse n’abandi bafite ubushobozi, kuko imiryango myinshi ubu idafite aho kuba n’ibikoresho by’ibanze.

Uyu muriro ubaye mu gihe Bukavu n’utundi duce two muri Kivu y’Amajyepfo dukomeje guhura n’inkongi z’umuriro. Ku itariki ya 10 Nzeri 2026, undi muriro wadutse muri Kadutu wahitanye abanyeshuribagera kuri 27.

Kugeza ubu, haracyategerejwe amakuru arambuye ku cyateye inkongi yo muri Nyalukemba n’ingamba zafashwe mu gufasha imiryango yabuze ababo n’iyakuwe mu byayo.

Abantu batatu baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye inzu zirenga 400 i Bukavu. Ifoto: 7sur7

Ibitekerezo