Kilimanjaro yongeye kwibasirwa n’inkongi

Text size

Inkongi y’umuriro yongeye kwaduka ku musozi wa Kilimanjaro uherereye mu majyaruguru ya Tanzania, nyuma y’ibyumweru hafi bitatu indi nkongi yari yahibasiye uwo musozi izimijwe.

Urwego rushinzwe pariki z’igihugu muri Tanzania, TANAPA, rwatangaje ko umuriro mushya wabonetse mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri 2026, mu gace ka Sangarini muri Kamwanga, ahagana ku kibaya cya Shira. Uru rwego  rwoherejeyo abashinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, bafatanyije n’abaturage ndetse n’abakora mu kubungabunga ibidukikije n’ubukerarugendo.

Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, kandi ntiharamenyekana ingano y’ahantu imaze kwangiza nk’uko BBC yabitangaje. Ubuyobozi bwatangaje ko nubwo Kilimanjaro yibasiwe n’inkongi ariko ko ibikorwa by’ubukerarugendo, birimo kuzamuka uyu musozi, bikomeje nk’uko bisanzwe.

Iyi nkongi ije nyuma y’indi yadutse mu ntangiriro za Nzeri, imara hafi ibyumweru bibiri mbere yo kuzimywa burundu. Iyo nkongi yangije ibimera biri ku buso burenga hegitari 1,800. Mu gihe cyo kuyizimya, abashinzwe ubutabazi bavuze ko umuyaga mwinshi n’ibimera byoroshye gufatwa n’umuriro byatumye ikwirakwira vuba.

Kilimanjaro ni wo musozi muremure muri Afurika. Inkongi zikunze kwibasira ibice byawo mu mpera z’igihe cy’izuba, cyane cyane muri Nzeri n’Ukwakira, zikabangamira ibimera n’inyamaswa byo muri pariki iwukikije.

Si Kilimanjaro gusa yibasiwe n’inkongi y’umuriro kuko n’ahandi hirya no hino ku Isi hakomeje kugaragara inkongi z’umuriro ziterwa n’ibintu bitandukanye birimo izuba ryinshi cyane cyane ku mugabane w’Uburayi. 

Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira umusozi wa Kilimanjaro, Ifoto: Getty Images

Ibitekerezo