AmakuruImyidagaduro

Ykee Benda yavuze ko impanuka aheruka gukora yayitewe n’abazimu

Umuyobozi w’a’inzu itunganya umuziki ya Mpaka Records ndetse n’umuhanzi wamamaye mu kwegukana ibihembo, Ykee Benda, yagize amahirwe yo kurokoka impanuka ikomeye y’imodoka yabereye i Kyegegwa mu ntangiriro z’iki cyumweru aho yavuze ko ari abazimu bayimuteye.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru turi gusoza, uyu muhanzi yari mu rugendo ajyanye n’inshuti ze ebyiri mu bikorwa byo kwiyamamaza bya NRM, ariko urugendo rwa bo rwarangiriye mu mpanuka ikomeye.

Ykee Benda yakomeretse ku rutugu no ku kuboko kw’ibumoso, mu gihe mugenzi we umwe yakomeretse mu mutwe ahita ajyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma ryimbitse.

Agarutse i Kampala, uyu muhanzi wamamaye kubera indirimbo “Muna Kampala” yatangarije abanyamakuru impanuka yakoze itari isanzwe yayitewe n’abazimu gusa avuga ko abaganga bo ku Bitaro bya Mulago basanze ameze neza. Yagize ati: “Ibisubizo byose byerekanye ko umutwe wanjye umeze neza, nta kuvira amaraso imbere mu mubiri byabayeho”.

Ykee Benda yashimiye abakunzi be ku rukundo bamugaragarije, ashimira by’umwihariko umugore we avuga ko ari “amahitamo meza yakoze mu buzima bwe”, anashimira Imana yamurinze ikamuha ubuzima.

Yijeje abafana be ko ari gukira neza kandi ko ubuzima bwe bugenda busubira ku murongo.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *