AmakuruPolitiki

Ifatwa rya Uvira, akaga kuri Perezida Ndayishimiye – Umusesenguzi

Umusesenguzi ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Prof. Jason Stearns, wigisha politike muri Kaminuza ya Simon Fraser muri Canada, avuga ko ifatwa ry’umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo n’umutwe wa AFC/M23 ari ikibazo gikomeye ku Burundi mu nzego nyinshi, harimo umutekano, ubukungu n’ejo hazaza h’ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.

Stearns avuga ko u Burundi bwari bwarohereje abasirikare barenga 10,000 muri Kivu y’Epfo n’iya Ruguru ku bwumvikane na Leta ya DRC, barwana ku ruhande rw’ingabo za leta (FARDC). Gusa ifatwa rya Uvira ryatumye izo ngabo zitakibona inzira zo gukomeza ibikorwa bya zo kuko ari ho zanyuraga zerekeza muri Congo, bityo u Burundi “bukurwa ku rugamba”, bituma n’umutekano wa bwo ubwa wo ujya mu kaga.

Avuga kandi ko ifatwa rya Uvira ari ryo kwaguka gukomeye kwa mbere M23 ikoze kuva yafata Bukavu muri Gashyantare n’umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama uyu mwaka.

Uyu mujyi wari ingenzi ku Burundi kuko ari ho hacishwaga ibicuruzwa byinshi byoherezwaga muri DRC, ndetse n’amadevize n’amabuye y’agaciro byinjiraga mu Burundi. Stearns ashimangira ko gufatwa kwa Uvira biha M23 “imbaraga zikomeye ku bukungu bw’u Burundi”, igihugu gisanzwe gihanganye n’ibibazo bikomeye by’imibereho.

Ku rwego rw’umutekano, Stearns avuga ko kuba M23 n’u Rwanda bigenzura umupaka wo ku burengerazuba n’uwo mu majyaruguru w’u Burundi ari inkeke ikomeye ku butegetsi bwa bwo, ariko akongeraho ko ikibazo gikomeye kurushaho gishobora kuba umutekano w’imbere mu gihugu.

Yemeza ko abasirikare b’u Burundi bishwe cyangwa bakomererekeye muri Congo bashobora kuba babarirwa mu bihumbi, ibintu byateje kutumvikana hagati y’ubutegetsi, igisirikare n’abaturage, bikaba byashyira Perezida Ndayishimiye mu ngorane za politiki.

Ku ruhando mpuzamahanga, u Burundi bwaburiye Akanama k’Umutekano ka Loni ko hakomeje ibyago byo guhanganira ku mugaragaro hagati yabwo n’u Rwanda. Amerika yashinje u Rwanda gufasha no kuyobora M23, mu gihe u Rwanda rukomeje guhakana ibyo birego, ruvuga ko yafashe gusa ingamba z’ubwirinzi kandi ko nta mugambi ifite wo gutera u Burundi.

Stearns anavuga ko ifatwa rya Uvira ryarakaje cyane Amerika kandi ko u Rwanda rushobora gufatirwa ibindi bihano. Ku byerekeye amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na DRC ku wa 4 Ukuboza, avuga ko “ari mu gihirahiro gikomeye, ndetse ashobora kuba yaratangiye gusenyuka”, cyane ko mu gihe yasinywaga ingabo za M23 zari zikomeje gusatira Uvira nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Hagati aho, Ishami rya Loni rishinzwe ubutabazi (OCHA) ryatangaje ko abantu barenga 500,000 bamaze kuva mu bya bo kubera imirwano imaze icyumweru kirenga, bahungira imbere muri DRC no mu bihugu biyikikije.

Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23, n’abarinzi be, bari imbere y’ibiro by’Umujyi wa Uvira nyuma yo gufatwa

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *