UPDF yemeye ko ifunze umupadiri umaze igihe yarashimuswe
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko cyafunze umupadiri wa Kiliziya Gatolika wari umaze hafi ibyumweru bibiri ataboneka, kimushinja kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bigamije guhirika ubutegetsi.
Mu itangazo rigufi cyashyize ahagaragara, igisirikare cyemeje ko Padiri Deusdedit Ssekabira yatawe muri yombi, kivuga ko afunzwe mu buryo bukurikije amategeko kandi ko biteganyijwe ko azagezwa imbere y’ubutabera.
Ibi byatangajwe mu gihe mbere Diyosezi Gatolika ya Masaka yari yatangaje ko uwo mupadiri yashimuswe n’abantu bambaye imyambaro y’ingabo za Uganda. Kiliziya Gatolika ntiyigeze itangaza icyo ivuga ku byaha igisirikare kimushinja.
Ibi bibaye mu gihe Uganda iri kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2026, mu bihe leta iri kunengwa cyane n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko hari abantu baburirwa irengero abandi bakamara igihe kinini bafunze bataragezwa imbere y’inkiko.
Ku wa Gatandatu ushize, Diyosezi ya Masaka yari yasabye ko Padiri Ssekabira ashakishwa byihutirwa. Mu itangazo ryasohowe, Musenyeri Serverus Jjumba, uyobora Diyosezi ya Masaka, yavuze ko uwo mupadiri yatwawe ku itariki ya 3 Ukuboza, ashimangira ko kuburirwa irengero kwe ari “igikomere gikomeye kuri Diyosezi ya Masaka, kuri Kiliziya Gatolika yose ndetse no ku muryango wa Padiri Ssekabira”.
Musenyeri Jjumba yongeyeho ko Diyosezi, ifatanyije n’abanyamategeko ba yo, ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo Padiri Ssekabira agarurwe amahoro.
Hagati aho, ku Cyumweru, mbere y’amasaha make ngo igisirikare gitangaze ku mugaragaro ko cyamufunze, polisi ya Uganda yari yavuze ko yamenye amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekeranye n’ishimutwa ry’uwo mupadiri.
