AmakuruPolitiki

Umwuka mubi ukomeje gufata intera hagati y’Amerika na Venezuela

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje amagambo akakaye avuga ko igihugu cya Venezuela kigoswe burundu n’amato menshi y’intambara n’ingabo kurusha ikindi gihe mu mateka y’Amerika y’Epfo.

Mu butumwa yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, Trump yavuze ko izo ngabo n’amato bizakomeza kwiyongera, anongeraho ko igitutu kizashyirwa kuri Venezuela kizaba gikomeye ku buryo batigeze babona na rimwe mu mateka.

Yavuze ko ibi byose bizakomeza kugeza igihe Venezuela izasubiza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika peteroli, ubutaka n’indi mitungo avuga ko icyo gihugu cyari cyarayibye mu bihe byashize.

Yagize ati: “Venezuela igoswe burundu n’umubare munini w’amato y’intambara n’ingabo kurusha ikindi gihe mu mateka y’Amerika y’Epfo. Izi ngabo n’amato bizakomeza kwiyongera, kandi igikuba kizabayogoza kizaba kidasanzwe, batigeze babona na rimwe — kugeza igihe bazasubiza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika peteroli, ubutaka n’indi mitungo yose batwibye”.

Aya magambo aje ashingiye ku makimbirane amaze imyaka myinshi, kuva mu 1989, hagati ya Washington na Caracas.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishinja Venezuela kwambura no gufatira imitungo y’ibigo by’Abanyamerika, cyane cyane mu rwego rw’ibikomoka kuri peteroli, nyuma y’uko leta ya Venezuela ishyizeho politiki yo kwigenga ku mutungo kamere no kuwugenzura binyuze mu bigo bya leta. Ibi byatumye ibigo byinshi by’Abanyamerika byamburwa imitungo ya byo cyangwa bigasabwa gusubiramo amasezerano byari bifitanye na Venezuela.

Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Venezuela bwo buvuga ko ibyo bwakoze ari mu rwego rwo kurengera ubusugire bw’igihugu no gukoresha umutungo kamere mu nyungu z’abaturage ba bwo, bushinja Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwivanga mu miyoborere ya bwo no gushaka kugenzura ubukungu bushingiye kuri peteroli.

Umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka warazambye, aho Amerika yashyiriyeho Venezuela ibihano bikomeye by’ubukungu n’imari, ivuga ko igamije guhatira ubutegetsi bw’icyo gihugu guhindura imiyoborere no kubahiriza demokarasi n’uburenganzira bwa muntu. Venezuela yo ivuga ko ibyo bihano byarushijeho gukomeretsa abaturage ba yo, bituma ubukungu burushaho guhungabana.

Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Trump ashobora kongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi no kongera impungenge z’uko habaho igikorwa cya gisirikare cyangwa igitutu kirenze icyari gisanzwe.

Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntiziratangaza ku mugaragaro ingamba zirambuye zizakurikiraho, ariko amagambo ya Perezida Trump agaragaza ko ikibazo cya Venezuela gikomeje kuba imwe mu ngingo zikomeye muri politiki mpuzamahanga y’ubutegetsi bwa Trump.

Trump yagaragaje ko nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigenzuye ikirere n’inyanja bikikije Venezuela, igisigaye ari ugufata no kugenzura ubutaka. Abantu benshi baracyafite icyizere ko hashobora kuboneka umuti w’ikibazo binyuze mu mishyikirano, nubwo bigoye kubona igisubizo cyanyura impande zombi, yaba Perezida Maduro cyangwa White House.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *