AmakuruImyidagaduro

Yatunguje abakozi babiri agashimwe k’imodoka zihenze, ibyishimo birabarenga

Inkuru iryoshye kandi iteye amatsiko yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byo muri Malawi, nyuma y’uko umukoresha umwe akora igikorwa cy’indashyikirwa cyo gushimira abakozi be babaye intangarugero mu kazi.

Mu buryo bwatangaje benshi, uyu mukoresha yahisemo guhemba abakozi be babiri imodoka ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Volkswagen (VW) zihenze, mu rwego rwo kubashimira ubwitange n’umurava bagaragaje kuva yatangira ubushabitsi bwe.

Uyu mugabo, ufite kompanyi icukura amabuye y’agaciro, yabanje gutungura abo bakozi abajyana ahantu hatazwi, abafashe ibiganza mu gihe abandi bagabo babiri bari babapfutse mu maso. Abakozi bari mu rujijo rwinshi, batazi icyo bagiye guhabwa, ariko bumva ko ahari kidasanzwe.

Amaze kubageza aho yari yabateguriye impano, yabanje kubaganiriza amagambo yuzuye ishimwe rikomeye. Yababwiye ko igihe yatangiraga ubucuruzi bwe nta bushobozi na busa yari afite, ko yari atangiriye ku busa, ariko bo bamubaye hafi, bakamushyigikira mu bihe bikomeye.

Yagize ati: “Mwaramfashije nta mafaranga mfite, kompanyi yanjye itera imbere. N’iyo naburaga amafaranga yo kubahemba mwarihanganaga, aho nabaga ntari, mwarahamberaga. Uyu munsi ndashaka kubashimira mu buryo bugaragara”.

Nyuma y’ayo magambo, yababwiye ati: “Impano nabageneye uyu munsi ni iyi, mubumbure amaso.”

Abakozi bamaze kuyabumbura, bahise babona imodoka nshya nziza ziparitse imbere ya bo. Ibyishimo byahise birenga urugero, barasimbagurika, bakoma mu mashyi, babura uko bifata, baramuhobera bamushimira ku bw’impano idasanzwe.

Akimara kubereka impano yabageneye, yahise aha buri wese urufunguzo rw’imodoka ye, abasaba kujya kuzicaramo no kuzitwara, anabibutsa ko ari abakozi beza kandi ko ari bo bagize uruhare runini mu iterambere rye, cyane cyane mu gihe yari atangiriye kuri zero.

Iyi nkuru ni isomo rikomeye ku bakoresha benshi: umukozi uhabwa ishimwe kubera gukora neza, uko ryaba riri kose, bimwongerera icyizere, imbaraga n’umurava wo kurushaho gukora neza. Ni n’urugero rugaragaza ko gushimira no guha agaciro abakozi atari impuhwe gusa, ahubwo ari ishoramari ryubaka ejo hazaza h’ikigo n’abantu bagikoreramo.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *