Chew Men Leong wagizwe Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya WASAC Group Ltd ni muntu ki?
Chew Men Leong, wavukiye muri Singapore mu 1967, ni umuyobozi mpuzamahanga w’inararibonye mu by’umutekano, imiyoborere ya leta n’iterambere ry’ibikorwa remezo.
Uyu Munya-Singapore waraye ugizwe Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya WASAC Group Ltd, azanye ubunararibonye bukomeye mu micungire y’inzego z’igihugu, cyane cyane mu bijyanye n’amazi, ubwikorezi n’ikoranabuhanga ry’imijyi igezweho.
Chew Men Leong yize amashuri yisumbuye muri Raffles Junior College muri Singapore, mbere yo kujya kwiga mu Bwongereza aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bwubatsi n’ubuhanga mu by’amashanyarazi n’ibikoresho bya elegitoronike (electronic) muri Imperial College London, ayirangiza ari mu ba mbere.
Nyuma ya ho, yakomereje amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire n’ubuyobozi muri Kaminuza ya Stanford, aniga n’amasomo yihariye y’ubuyobozi bukuru muri “Wharton School of Business”.
Mu mwuga we wa gisirikare, Chew Men Leong yinjiye mu ngabo za Singapore mu 1985, akorera mu Ngabo zirwanira mu mazi. Yagiye azamurwa mu ntera no mu nshingano, ayobora amato n’amashami atandukanye, kugeza aho agiriwe icyizere na leta ya Singapore imugira Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zirwanira mu mazi (Chief of Navy) kuva mu 2007 kugeza mu 2011. Muri icyo gihe, yarazamutse agera ku rwego rwa Rear Admiral, aba umwe mu bayobozi bakomeye mu gisirikare cy’igihugu cye, mbere yo gusezera ku gisirikare mu 2011.
Nyuma yo kuva mu gisirikare, Chew Men Leong yakomeje gukorera igihugu cye mu nzego za Leta. Yabaye Umuyobozi Mukuru Ikigo cya Singapore Gishinzwe Amazi n’Isukura, kuva mu 2011 kugeza mu 2014. Nyuma ya ho, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ubwikorezi Rusange n’Ibikorwa Remezo by’Imihanda, inshingano yakoze kuva mu 2014 kugeza mu 2016.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, uyu muyobozi yakomereje umwuga we mu nzego z’abikorera, yinjira mu kigo mpuzamahanga gikomeye mu by’ikoranabuhanga n’ubwubatsi.
Muri iki kigo, yagiye ayobora amashami atandukanye arimo ay’igisirikare, ndetse aza no kugirwa Perezida w’ishami rya “Urban Solutions”, rishinwe gutegura, guteza imbere no gucunga imijyi igezweho, amazi, ubwikorezi n’ibikorwa remezo birambye. Ubu bunararibonye ni bwo bwatumye atoranywa kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya WASAC Group Ltd mu Rwanda.
Ku bijyanye n’ishimwe n’ibihembo, Chew Men Leong yahawe igihembo cyiswe “Public Administration Medal (Military – Gold)”, igihembo gihabwa abakozi b’inararibonye mu gisirikarw, mu 2008 na leta ya Singapore, mu rwego rwo kumushimira umusanzu udasanzwe yagize mu gisirikare.
Mu 2011, yanahawe igihembo cyiswe “Legion of Honour” gitangwa n’u Bufaransa, igihembo cy’icyubahiro gikomeye gihabwa abayobozi bagaragaje indangagaciro z’icyitegererezo n’umusanzu wihariye ku rwego mpuzamahanga.

Chew Men Leong, Umunya-Singapore, wagizwe Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya WASAC Group Ltd
