AmakuruImyidagaduro

Gushyigikira Museveni nta kindi uretse inyungu z’amafaranga – Ykee Benda

Umuhanzi Wiclif Tugume, uzwi cyane ku izina rya Ykee Benda, yatangaje ku mugaragaro ko gushyigikira Perezida Yoweri Kaguta Museveni abishingira ku nyungu z’amafaranga aho gushingira ku bitekerezo bya politiki.

Mu kiganiro yagiriye kuri TikTok cyatambutse imbonankubone, Ykee Benda yasobanuye ko ari umuhanzi wabigize umwuga, bityo ko imibereho ye ishingira ku bitaramo. Yongeyeho ko ahembwa iyo ataramiye mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Museveni hirya no hino mu gihugu.

Yavuze ko kugaragara kwe mu bikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka riri ku butegetsi, NRM, bishingira gusa ku masezerano y’akazi no ku nyungu z’ubucuruzi.

Yagize ati: “Nshyigikiye Perezida Museveni kubera inyungu z’amafaranga. Ndi umuhanzi kandi mbeshwaho n’ibitaramo. Iyo ntaramiye mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, ndishyurwa ku kazi nkora”.

Yongeyeho ko nta shyaka rya politiki afitiye ubudahemuka buhoraho, anavuga ko yanataramira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi baramutse bamwishyuye.

Ati: “N’iyo abari mu itsinda ritukura (abatavuga rumwe n’ubutegetsi) banyishyura, nabataramira. Umuziki ni akazi kanjye, kandi njya aho amafaranga ari”.

Ykee Benda yanavuze ko impamvu abahanzi benshi bagaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Museveni ari uko bahembwa, bitandukanye n’uko bimeze mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi nka National Unity Platform (NUP) rya Bobi Wine.

Aya magambo ye yatumye havuka impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana n’abasesenguzi ba politiki bagaragaje ibitekerezo bitandukanye, mu gihe hakomeje kuganirwaho ku ruhare rw’abahanzi muri politiki no ku buryo bashaka imibereho ya bo mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda.

Muri Uganda, amatora ya Perezida n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe kuba ku wa 15 Mutarama 2026. Ayo matora ni ayo gutora Perezida w’igihugu n’abadepite bazayobora igihugu mu myaka itanu iri imbere.

Mu matora ateganyijwe, abahanganye cyane ku mwanya wa Perezida barimo Yoweri Kaguta Museveni, umaze igihe kirekire ku butegetsi akaba ari na Perezida uriho, wiyamamariza manda ya karindwi ahagarariye ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM), hamwe na Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, wahoze ari umuhanzi akaba yarahindutse umunyapolitiki uyoboye ishyaka National Unity Platform (NUP), akaba afatwa nk’umwe mu bahanganye cyane na Perezida Museveni.

Hari n’abandi banyapolitiki bitabiriye umujyo w’iyi manda barimo Nathan Nandala Mafabi w’ishyaka rya Forum for Democratic Change (FDC), Gregory Mugisha Muntu w’ishyaka Alliance for National Transformation (ANT), hamwe n’abandi batandukanye.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *