AmakuruPolitiki

Amerika igiye guha Tayiwani intwaro za miliyari 11$ zo guhangana n’Ubushinwa

Guverinoma iyobowe na Donald Trump yatangaje ko Amerika igiye kugurisha igihugu cya Tayiwani intwaro zifite agaciro ka miliyari 11 z’amadolari ya Amerika, zingana hafi na tiriyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri izo ntwaro harimo imbunda zirasisha ibisasu bigera kure (rocket launchers), imbunda nini zikoresha bisasu byitwara (self-propelled howitzers), ndetse n’amoko atandukanye ya misile.

Iri gurishwa riracyari mu nzira zo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika (Congress), rikazaba ari inshuro ya kabiri Amerika igurishije Tayiwani intwaro kuva Donald Trump yasubira kuyobora ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (White House).

Ubushinwa, bufata Tayiwani nk’intara yabwigobotoye, bwahise bwamagana iki cyemezo, buvuga ko gihungabanya bikomeye ubwigenge bwa bwo, umutekano n’ituze ry’igihugu.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ingabo ya Tayiwani yashimiye Amerika, ivuga ko izi ntwaro, nizimara kugurwa no gushyirwa mu bikorwa, zizafasha iki gihugu kongera ubushobozi bwa cyo bwo kwirwanaho no gukomeza kwigira.

Nubwo Amerika yemera ku mugaragaro umubano wa dipolomasi n’Ubushinwa aho kuba na Tayiwani, kandi igakurikiza politiki yiswe iya “dipolomasi idasobanutse neza”, ikomeje kuba umufatanyabikorwa wa hafi wa Tayiwani, cyane cyane mu bijyanye no kuyigenera intwaro.

Iri gurishwa rishya ryakajije umwuka mubi hagati ya Beijing na Taipei, mu gihe Ubushinwa bumaze igihe cyongera igitutu kuri Tayiwani binyuze mu myitozo ya gisirikare n’ingendo za gisirikare mu mazi no mu kirere byayo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa, Guo Jiakun, yatangaje ko Amerika iri kugerageza gushyigikira ubwigenge bwa Tayiwani ikoresheje imbaraga, ariko ashimangira ko iyo migambi itazagerwaho. Yagize ati: “Amerika kugerageza gukumira Ubushinwa ikoresheje Tayiwani bizananirana”.

Yongeyeho ko ibi byemezo bizihutisha gusa kwinjira mu bihe by’akaga n’imvururu mu nyanja ya Tayiwani.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *