AmakuruPolitiki

Umwongereza warwanye muri Ukraine yatmkatiwe imyaka 13

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Uburusiya byatangaje ko Hayden Davies, Umwongereza wahoze ari umusirikare wafatiwe mu mirwano yo muri Ukraine, yakatiwe igifungo cy’imyaka 13 muri gereza icunzwe cyane.

Uburusiya buvuga ko yafatiwe mu karere ka Donbas mu mpera za 2024 cyangwa mu ntangiriro za 2025, arwana mu mutwe w’abanyamahanga ku ruhande rw’ingabo za Ukraine.

Davies yaburanishirijwe mu rukiko rwo mu mujyi wa Donetsk ugenzurwa n’Uburusiya, aho abashinjacyaha bavuze ko yinjiye mu ngabo za Ukraine muri Kanama 2024 kandi akitabira ibikorwa byo kurwanya ingabo z’Uburusiya.

Mu mashusho yatangajwe, yemeye icyaha avuga ko yahembwaga hagati ya $400 na $500 ku kwezi, nubwo bitamenyekanye niba yabyemeye ku gahato.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwongereza (FCDO) yamaganye icyo gihano ivuga ko ashinjwa ibirego by’ibinyoma, ishimangira ko Davies ari imfungwa yo mu ntambara idakwiye kuburanishwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga n’amasezerano ya Genève. Yongeyeho ko iri gukorana n’umuryango we no gutanga ubufasha bwa ambasade.

Ibi bibaye nyuma y’uko Uburusiya bwari buherutse no gukatira undi Mwongereza, James Anderson w’imyaka 22, igifungo cy’imyaka 19 ku byaha by’iterabwoba n’ubucanshuro, akaba ari we Mwongereza wa mbere wahamwe n’ibi byaha muri iyi ntambara.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *