AmakuruImyidagaduroInkuru Nyamukuru

Umuramyi Eric Niyonkuru yasobanuye mbyimbitse indirimbo ‘Yaje aje’

Bimwe mu bihe bisoza umwaka harimo Noheli. Ibi bihe bituzanira indirimbo nshya ndetse n’ibitaramo dusangamo impano nshya z’abaririmbyi. Muri abo harimo umuramyi Eric Niyonkuru muri uyu mwaka wa 2025, wakoze cyane akaba awusozanyije indirimbo nshya ‘Yaje aje’.

Eric Niyonkuru akaba umwe mu baramyi bari gukora cyane ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cya Finland, aheruka gushyira hanze indirimbo ‘Yaje aje’ ikubiyemo ubutumwa bwa Noheli. Iyi ndirimbo yayikoranye n’umufasha we.

Mu kiganiro KIGALI 24 yagiranye n’umuranyi Eric Niyonkuru ubwo yadusangizaga iyi ndirimbo nshya, yahishuye ko yasengeye iki gihangano ahamanya n’umwuka kubwira abantu cyane ko Yesu yavutse aje kudukiza.

Uyu muramyi ashimangira ko ubwo yari amaze igihe asenga, yatangariye imirimo myiza ya Yesu yakoze haba kuri we ndetse n’abandi bamusangiza ubuhamya.
Mu gutekereza ivuka rya Yesu uko byari bimeze i Beterehemu avuga ko abizera babwiraga abatizera ko umucunguzi ‘Yaje aje’ kubakiza.

Eric Niyonkuru ati: “Ubusanzwe iri jambo ‘Yaje aje’ usanga hanze aha, turikoresha iyo twatangariye umuntu cyangwa uwo benshi batemera ari gukora ibintu runaka neza kandi mu buryo bwo guhozaho, bityo bakavuga ngo Yaje aje. Nagize ihishurirwa ndebye ibyo Yesu yakoze kugeza n’ubu ibyo ankorera, numva nganjwe no kuvuga ko uwo batemeye, uwo benshi bagikerensa ‘Yaje aje ntateze kurekera, umwizera wese aramukiza kandi aracyateze amaboko’

‘I Betlehem mbona abakiranutsi bari basobanutse ndetse bari bategereje isezerano bishimiye inkuru nziza yo kuvuka kwa Yesu bishimiye umukiza uje kubakiza ndetse mbona n’abafarisayo barabwiranaga hagati ya bo bati: “Yesu ‘Yaje aje’.” – Eric Niyonkuru

”Iyindirimbo nayihawe nyuma yo guhabwa ihishurirwa rituruka mu byanditswe muri Matayo 1:21′. Nkimara kumva ko ngiye kuririmba Noheli nafashe umwanya wo kumva zimwe mu ndirimbo z’abazungu inaha. Icyo numvise zimwe mu ndirimbo za Noheli zo mu kirimi cy’inaha nsanga abenshi ntibatangaza ko Yesu yaje nk’umukiza.” – Eric Niyonkuru

Matayo 1:21 hagira hati ‘Azabyara umuhungu uzamwite Yesu, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.’ Umuramyi Eric avuga ko ubu aribwo butumwa abizera bakwiye kwamamaza.

Umuramyi Eric Niyonkuru yasobanuye byimbitse ondirimbo yise “Yaje aje”

Eric yahishuye ko Noheli ari isezerano ry’Imana ryari risohoye, bigaha kandi ubugingo abizera cyane k kristo nawe ari inzira y’ukuri.

Eric Niyonkuru ariteguye 2026 ndetse avuga ko azashyira hanze ibikorwa bidasanzwe (ibihimbano by’umwuka) bisoza Album BIVA KU GICANIRO.

”Mu mwaka mushya 2026, turaza kuva mu bwiza tujya mu bundi, Youtube Channel ni Niyonkuru Eric, nzakora uko nshoboye mbasangize ubutumwa bwiza cyane mu ndirimbo nshya ndi gutegura.” – Eric Niyonkuru

Eric Niyonkuru amaze gushyira hanze indirimbo 5 ari zo, Nahimbazwe, Wahozeho, Yakoze Imirimo, Atatenda na Yaje aje yashyize hanze muri iyi minsi isoza 2025. Akaba akorera umuziki muri Finland aho atuye n’umuryango we.

Eric Niyonkuru yitegura gushyira hanze izindi ndirimbo mu 2026

Kanda hasi wumve indirimbo “Yaje aje”

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *