AmakuruPolitiki

Corneille Nangaa yatanze ubutumwa bukomeye kuri FARDC

Umuyobozo wa AFC/M23 yatanze ubutumwa bukomeye ku ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, abasaba kugana inzira y’impinduramatwara.

Mu butumwa yashyize kuri X yagize ati: “Abasirikare ba FARDC nkunda cyane, hari ababitirira izina ribasuzuguza bakabita abashomeri (clochards). Ntimuri abashomeri. Ntimwemere kwimwa icyubahiro; muhagurukire kubirwanya mwivuye inyuma. Ndabasaba kuyiboka inzira y’impinduramatwara, mwifatanye n’abavandimwe bacu ba Wazalendo”.

Ubu butumwa buje mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba mubi, aho imirwano ihora yubura hagati ya FARDC, n’umutwe wa M23.

Abasesenguzi bavuga ko amagambo nk’aya ashobora kongera umwuka mubi, agateza urujijo mu basirikare no mu baturage, cyane cyane mu gihe hari ibiganiro n’imbaraga z’akarere zigamije kugabanya intambara no kugarura amahoro.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *