Putin avuga ko amahoro azagerwaho ari uko Uburengerazuba bwubashye Uburusiya
Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko atabona indi ntambara yazakurikiraho iyo muri Ukraine mu gihe Uburusiya bwakwitabwaho kandi bukubahwa.
Yagize kandi ati: “Ibivugwa ko Uburusiya bufite umugambi wo gutera ibihugu Iburayi nta shingiro bifite, abita inkuru zo gutera ubwoba”.
Ibi yabivugiye mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo cyamaze hafi amasaha ane n’igice, aho umunyamakuru wa BBC ushinzwe Uburusiya, Steve Rosenberg, yamubajije niba hari ibindi bikorwa bya gisirikare byazakurikiraho. Putin asubiza yavuze ko nta kindi gikorwa kizabaho mu gihe Uburusiya bwakubahwa, ashimangira ko inyungu za bwo zikwiye kwitabwaho nk’uko na bwo buhora bwubaha iz’abandi.
Yongeyeho ko Uburusiya butazongera gutera igihe cyose uburengerazuba butazongera kubushuka, by’umwihariko mu gukomeza kwagura Umuryango wa OTAN werekeza mu burasirazuba.
Putin amaze igihe kinini ashinja OTAN kutubahiriza ibyo avuga ko uburengerazuba bwasezeranyije mu 1990 uwari Perezida w’Ubumwe bw’Abasoviyeti, Mikhail Gorbachev, mbere y’isenyuka ry’icyo gihugu. Gusa Gorbachev we yigeze guhakana ko atigeze ahabwa ayo masezerano.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Putin yari yavuze ko Uburusiya butateganya gutera Uburayi, ariko ko bwiteguye guhita burwana mu gihe bwaba bwatewe.
Iki kiganiro cyo ku wa Gatanu cyahuje ibibazo by’abanyamakuru n’iby’abaturage basanzwe, bikorerwa mu cyumba kinini cy’inama i Moscow. Putin yari yicaye imbere y’ikarita nini y’Uburusiya igaragaza n’ibice by’igihugu cya Ukraine Uburusiya bwigaruriye, harimo n’agace ka Crimea bwiyometseho mu 2014.
Televiziyo ya leta yatangaje ko ibibazo birenga miliyoni eshatu byari byoherejwe mbere y’iki kiganiro. Hagati aho, amasaha make mbere y’uko kiba, Ukraine yatangaje ko igitero cya misile cy’Uburusiya mu karere ka Odesa cyishe abantu byibuze barindwi, abandi 15 barakomereka. Intambara y’Uburusiya kuri Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022.
