AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Cilia Flores, umugore wa Perezida wa Venezuela wafashwe na USA, ni muntu ki?

Igihe ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagabaga igitero cyo mu ijoro mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, ntizafashe gusa Perezida Nicolás Maduro zimukuye mu nzu ye zimushyira mu bwato bumujyana i New York — zajyanye n’umugore we.

Cilia Flores w’imyaka 69, kuva kera afatwa nk’umwe mu bantu bafite ububasha bukomeye muri Venezuela. Ni umunyapolitiki wigenga, wagize uruhare runini mu gushyira icyerekezo cy’igihugu mu biganza bye mu myaka myinshi ishize.

Nyuma yo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela (National Assembly) imyaka myinshi, yafashije umugabo we gushimangira ubutegetsi bwe nyuma yo gutsinda amatora ya perezida mu 2013.

Nk’umugore wa perezida (First Lady), Maduro yamuhimbye izina rya “First Warrior” (Indwanyi ya mbere). Ariko muri izo nshingano, yagaragaraga nk’uwiyumanganya mu ruhame, yerekana isura y’umuryango n’ubwiyoroshye, mu gihe abamunenga bavuga ko yari ari mu butegetsi bukaze kandi bukandamiza abaturage.

Yacungaga ikiganiro kuri televiziyo cyitwaga Con Cilia en Familia, akanagaragara rimwe na rimwe kuri televiziyo ya leta abyina salsa n’umugabo we. Icyakora, inyuma y’amarido, benshi bemeza ko yari umwe mu bajyanama bakomeye ba Maduro, kandi akaba umwe mu bagize uruhare runini mu gutuma akomeza kuguma ku butegetsi.

Flores yagiye ashinjwa kenshi ruswa no guha imyanya abo mu muryango we, kandi mu myaka ishize bamwe mu bagize umuryango we bahamijwe n’inkiko zo muri Amerika ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge bya kokayine.

Ubu ategerejwe kuburanishwa mu rukiko rwa New York ku byaha bijyanye no gucuruza ibiyobyabwenge n’intwaro, hamwe n’umugabo we.

Flores na Maduro bamenyange mu mwaka wa 1990

Flores yamenyanye na Maduro mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, ubwo yari umunyamategeko ukiri muto wagaragazaga impano, akagira uruhare mu kuburanira abasirikare bagize uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi mu 1992 ariko bikanga.

Muri abo harimo Hugo Chávez, waje kuba perezida wa Venezuela. Ni muri iyo myaka Flores yamenyanye na Maduro, wari umurinzi w’umutekano Chávez icyo gihe.

Maduro yigeze kuvuga ati: “Namenyanye na Cilia mu buzima busanzwe. Yari umunyamategeko w’abasirikare b’igihugu bari bafunzwe. Ariko yari n’umunyamategeko wa Komanda Chávez, kandi kuba umunyamategeko wa Komanda Chávez muri gereza… byari bigoye”.

Yakomeje agira ati: “Twamenyanye muri iyo myaka y’urugamba, hanyuma aranyitabaza”.

Kuva icyo gihe, ubuzima bwa Flores na Maduro bwahujwe n’ubwa Chávez n’ishyaka rye rya politiki rizwi nka Chavismo.

Nyuma y’uko Chávez atorewe kuyobora igihugu mu 1998, Flores yazamutse vuba mu ntera za politiki, atorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2000, aza no kuyiyobora mu 2006.

Mu myaka itandatu, yayoboye inteko ishingamategeko yari irimo ishyaka rimwe hafi ya yose, kuko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yari yarahisemo kutitabira amatora, ayita atari ayo mu mucyo.

Chávez amaze gupfa mu 2013, Flores yashyigikiye byimazeyo Maduro, watsinze amatora ya perezida ku majwi make cyane.

Flores yahoranaga na Chávez kugeza apfuye mu 2013

Nyuma y’amezi make, bombi barashyingiranwa, bashimangira umubano wari umaze igihe kinini. Kuva babana, bareraga abana bakomoka ku bandi bashakanye mbere: batatu ba Flores n’umwe wa Maduro.

José Enrique Arrioja, umunyamakuru w’Umunyavenezuela akaba n’umuyobozi mukuru w’igitangazamakuru Americas Quarterly, yagize ati: “Yabaye igice cy’ingenzi cyane mu butegetsi bwa Maduro. Ntiyari umuntu wamwiringiraga mu marangamutima gusa, ahubwo no mu kazi ka politiki. Kandi yari umuntu wifuzaga cyane ububasha”.

Nk’umuntu wayoboye Inteko Ishinga Amategeko, Flores yari umunyapolitiki ukomeye muri Venezuela

Mu rugendo rwe rwa politiki, Flores yagiye ashinjwa ruswa kenshi. Mu 2012, amashirahamwe y’abakozi yamushinje kugira uruhare mu guha akazi abantu bagera kuri 40 harimo n’abagize umuryango we benshi.

Yasubije ati: “Umuryango wanjye waje hano kandi ndawishimira cyane. Nzawurengera”.

Mu Gushyingo 2015, yisanze mu kibazo kizwi nka “Narco nephews”, ubwo bishywa be babiri — Francisco Flores de Freitas na Efrain Antonio Campo Flores — bafatirwaga muri Haiti mu gikorwa cyari cyateguwe n’Ikigo cy’0Amerika gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (DEA).

Bafatiwe mu mugambi wo kwinjiza muri Amerika ibiro 800 bya kokayine. Flores yashinje Amerika gushimuta bishywa be, ariko urukiko rwabakatiye igifungo cy’imyaka 18 kubera gucuruza ibiyobyabwenge. Basubijwe muri Venezuela mu 2022 mu ihererekanya ry’imfungwa ryabaye ku butegetsi bwa Joe Biden.

Ariko ukwezi gushize, ubutegetsi bwa Donald Trump bwashyizeho ibihano bishya kuri abo bishywa bombi ndetse no ku wundi mwene wa bo, Carlos Erik Malpica Flores.

Umunyamabanga wa Leta y’Amerika ushinzwe imari, Scott Bessent, yagize ati: “Nicolás Maduro n’abo bafatanya ibyaha muri Venezuela barimo kohereza ibiyobyabwenge muri Amerika bigahitana abaturage ba yo”.

Yongeyeho ati: “Turimo gufata ingamba ku butegetsi bwa Maduro n’inshuti za bwo n’ibigo bya bwo kubera ibyaha bakomeje gukora”.

Ibirego bishya byashyizwe ahagaragara bishinja Flores, birimo kwakira amafaranga menshi ya ruswa mu 2007 kugira ngo ategure inama ihuza umucuruzi ukomeye w’ibiyobyabwenge n’umuyobozi w’Ikigo cya Venezuela gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Christopher Sabatini, impuguke mu by’Amerika y’Amajyepfo muri Chatham House, yagize ati: “Ku bamunenga, afatwa nk’igice cy’ubutegetsi bwanduye, bukandamiza uburenganzira bwa muntu kandi bukoresha igitugu”.

Yongeyeho ati: “Yari ububasha buri inyuma y’intebe y’ubutegetsi. Ariko nk’uko bigenda ku bafite ububasha nk’ubwo, ntiyagaragaraga cyane, ku buryo benshi batari bazi uko yari akomeye”.

Biteganyijwe ko yitaba urukiko kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026.

Cilia Flores akurikiranyweho ibyaba birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge na ruswa

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *