AmakuruImyidagaduro

Abari muri dosiye imwe na Djihad, bakomeje gufungwa by’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko abantu bane barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, nyuma y’uko urukiko rusuzumye dosiye y’uru rubanza rukagaragaza ko impamvu zatumye aba bakekwa bafungwa zigihari mu gihe iperereza rigikomeje.

Abandi bari muri dosiye imwe na Djihad ni Ishimwe Patrick uzwi ku izina rya Pazzo Man, Ishimwe François Xavier na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho agaragaza Yampano akora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.

Uwitwa Kalisa John uzwi nka K John, na we uri muri iriya dosiye, yafunguwe mu kwezi gushize, ari na bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kumurekura by’agateganyo, rumutegeka kujya akurikiranwa adafunzwe, hashingiwe ku kuba hatarabonetse impamvu zihagije zatuma akomeza gufungwa.

Amashusho akurikiranyweho aba bakekwa yatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2025, akwirakwira mu buryo bwihuse binyuze cyane kuri WhatsApp, Instagram, Facebook na X (Twitter), ibintu byateje impaka n’impungenge ku bijyanye no kubahiriza ubuzima bwite n’icyubahiro cy’abantu.

Ubushinjacyaha buvuga ko gusakaza amashusho y’urukozasoni bigize icyaha giteganywa n’amategeko, bukemeza ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese muri iki kibazo.

Djihad ukurikiranyweho ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Pazzo Man na we uri gukurikiranywaho icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *