AmakuruImyidagaduro

Icyemezo cya Yago ku gusubirana n’umugore we

Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki muri Uganda, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat, yatangaje ko atagifite na busa igitekerezo cyo kongera gusubirana n’umugore babyaranye.

Yabigarutseho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko yahisemo gukomeza ubuzima bwo kuba ingaragu, anatangaza ko atifuza kongera kugirana umubano wihariye n’umuntu uwo ari we wese. Yago yavuze ko imbaraga ze zose yazishyize mu muziki no kwiyubaka, ari byo byamubereye icyerekezo muri iyi minsi.

Yongeyeho ko ari kwitangira umwuga we byimazeyo, ashimira Imana yamweretse inzira nshya mu buzima, anifuriza abakunzi be n’abandi bose umwaka wa 2026 wuje ibyiza n’imigisha.

Nubwo yahakanye gusubirana, Yago yashimangiye ko umwana babyaranye na Teta Christa amufiteho agaciro gakomeye, kuko ari we wamubereye impinduka mu buzima bwe. Yavuze ko uwo mwana azahora ari uw’agaciro kuri we, akamwita uwatumye yitwa “papa” bwa mbere.

Yibukije ko ku wa 25 Kamena 2025 ari bwo yatangaje ko umubano we n’uwo bari bafitanye urukundo wari urangiye, nyuma y’igihe gito bibarutse umwana wa bo w’imfura. Icyo gihe yari yavuze ko “urukundo rutari urw’ukuri rutatsinda,” amagambo agaragaza intimba n’agahinda.

Mu kiganiro yaje gutanga kuri YouTube, Yago yasobanuye ko nyina w’umwana we yamusize mu buryo butunguranye, amusigira ubutumwa bumumenyesha ko yasubiye iwabo.

Yago na Teta Christa bibarutse umwana wa bo wa mbere ku wa 5 Gicurasi 2025, bamwita amazina arimo “Yago Life.” Nyuma y’ukwezi kumwe gusa babyaye, bombi bahise bafata icyemezo cyo kubaho batandukanye, bityo basoza umubano wari umaze imyaka ibiri.

Yago Pon Dat na Teta Christa batandukanye bamaze kubyarana umwana umwe

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *