Guverinoma ya Venezuela yatangiye kurekura imfungwa za politiki
Guverinoma ya Venezuela yatangiye kurekura abantu bafunzwe bafatwa nk’imfungwa za politiki n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, abayobozi b’igihugu bavuga ko ari igikorwa kigamije kugaragaza ubushake bwiza.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Espagne yatangaje ko Abanya-Espagne batanu bari bafunzwe barekuwe, barimo n’umwe ufite ubwenegihugu bubiri. Muri abo hakaba harimo n’uwitwa Rocío San Miguel, uzwi nk’uharanira uburenganzira bwa muntu.
Ibi bibaye nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitwaye Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro mu gikorwa cyihuse cyabereye mu murwa mukuru Caracas ku wa Gatandatu, kugira ngo ajyanwe i New York akurikiranweho ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.
Gusaba ko imfungwa za politiki zirekurwa muri Venezuela ni kimwe mu byo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zimaze igihe zisaba, cyane cyane mu bihe by’amatora cyangwa imyigaragambyo bikunze kurangwa n’igitutu gikabije ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Jorge Rodríguez, uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela akaba n’umuvandimwe wa Delcy Rodríguez uyoboye guverinoma y’agateganyo, yatangaje kuri televiziyo ya leta ko “umubare munini” w’imfungwa ugiye kurekurwa ako kanya, nubwo atigeze atangaza umubare nyir’izina cyangwa amazina y’abarekurwa.
Amagana y’imfungwa za politiki akiri mu magereza ya Venezuela, aho kugeza ubu bake cyane ari bo bamaze kurekurwa. Jorge Rodríguez yavuze ko guverinoma y’agateganyo iri kubarekura mu nyungu zo “kunga Abanyavenezuela no guteza imbere kubana mu mahoro”.
Rocío San Miguel, impuguke mu by’umutekano, ingabo n’igisirikare cya Venezuela, ni we wa mbere byemejwe ko yarekuwe. Yari yarafatiwe ku kibuga cy’indege cya Maiquetía hafi ya Caracas muri Gashyantare 2024. Icyo gihe yashinjwaga, nk’umunenga ukomeye wa Maduro, kuba yaragize uruhare mu mugambi wo kwica perezida wari ku butegetsi, akanaregwa ubugambanyi, gucura imigambi mibi n’iterabwoba.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Venezuela — imwe muri yo ifite abayigize cyangwa abayishinze bafunzwe — yakiriye aya makuru y’irekurwa ry’imfungwa ariko igaragaza impungenge n’ubwitonzi.
Nubwo Delcy Rodríguez ari umwe mu bantu ba hafi ba Maduro, guverinoma ye y’agateganyo yagaragaje ubushake bwo gukorana na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva Maduro yafatwa, inatangaza ibyerekezo bishya by’ejo hazaza h’igihugu.
Imfungwa ziri hagati ya 50 na 80 bivugwa ko bari bafungiye muri gereza izwi cyane ya El Helicoide, Perezida w’Amerika Donald Trump yatangaje ko izafungwa nyuma y’ifatwa rya Maduro. Iyi gereza yamamaye ku rwego mpuzamahanga kubera gufungirwamo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikavuga ko hakorewe iyicarubozo ririmo gukubitwa no gutwikishwa amashanyarazi.
Umuryango Provea uharanira uburenganzira bwa muntu muri Venezuela watangaje ko nubwo El Helicoide ishobora gufungwa, bitagakwiye gutuma hirengagizwa andi magereza menshi agikora hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Maria Corina Machado, wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera amahoro, akaba afite abafatanyabikorwa be benshi bafunzwe, yakomeje gusaba ko imfungwa za politiki zirekurwa. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bamaze imyaka myinshi bashinja guverinoma gukoresha ifungwa ry’abantu mu gucecekesha abatavuga rumwe na yo.
Kuva ku matora ya 2024 yakomeje kuvugwaho kutizerwa, opozisiyo ivuga ko inkiko n’iyicwa ry’amategeko byibasiye abaharanira impinduka, abanyamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi byiyongereye. Ariko Minisitiri w’Ubutabera Tarek Saab n’abandi bayobozi ba leta bakomeje guhakana ko hari imfungwa za politiki muri Venezuela, bavuga ko abafunzwe bose bafashwe bazira ibyaha nyakuri.

