Uwahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo yasabiwe igihano cy’urupfu
Abashinjacyaha ba Koreya y’Epfo basabye ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Yoon Suk Yeol, ahanishwa igihano cy’urupfu mu gihe yaba ahamwe n’icyaha kijyanye n’umugambi we wapfubye wo gushyiraho ubutegetsi bwa gisirikare.
Urukiko rw’i Seoul rwumvise ijambo rya nyuma mu rubanza rwa Yoon, aho ashinjwa kuba ari we wayoboye umugambi w’ubwigomeke. Ibi birego bifitanye isano n’igikorwa yakoze mu Kuboza 2024, ubwo yageragezaga gushyiraho ubutegetsi bwa gisirikare muri Koreya y’Epfo. Nubwo ubu butegetsi bwamaze amasaha make gusa, bwateje igihugu umutekano muke n’akavuyo gakomeye mu bya politiki. Nyuma ya ho, Inteko Ishinga Amategeko yamutoyeho kumukuraho icyizere (impeachment), ahita atabwa muri yombi kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.
Yoon we yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko gutangaza ubutegetsi bwa gisirikare byari ikimenyetso gusa cyo gukangurira abaturage kwitondera ibyo yise amakosa n’ibinyuranyije n’amategeko byakorwaga n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Icyaha cyo kuyobora ubwigomeke, ari na cyo kiremereye cyane ashinjwa, gihanizhwa igihano cy’urupfu cyangwa igifungo cya burundu hakurikijwe amategeko ya Koreya y’Epfo. Amategeko ategeka ko abashinjacyaha basaba urukiko kimwe muri ibi bihano byombi mu manza z’ubwigomeke.
Nubwo Koreya y’Epfo imaze hafi imyaka 30 idashyira mu bikorwa igihano cy’urupfu, mu 1996 uwahoze akuriye igisirikare, Chun Doo-hwan, yari yakatiwe igihano cy’urupfu kubera gufata ubutegetsi ku ngufu mu 1979, nubwo nyuma cyaje kugabanywa kikavamo igifungo cya burundu.

Mu rubanza rwa Yoon, abashinjacyaha bavuga ko nubwo nta muntu wapfuye muri uwo mugambi wo gushyiraho ubutegetsi bwa gisirikare, intego ye yari irimo ubugizi bwa nabi bukomeye. Batanze ubuhamya bw’umuyobozi w’ingabo wavuze ko Yoon yategetse ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bafatwa. Banashyikirije urukiko inyandiko yakozwe n’umwe mu bateguye uwo mugambi, wahoze ari umusirikare, irimo igitekerezo cyo “kurimbura” abantu babarirwa mu magana, barimo abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bw’abakozi n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Urubanza rwa Yoon rwahujwe n’iz’abandi bayobozi babiri bakuru bari mu butegetsi bwe, barimo uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Kim Yong-hyun, n’uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Polisi, Cho Ji-ho. Icyemezo cy’urukiko n’igihano, mu gihe baba bahamwe n’icyaha, biteganyijwe gutangazwa mu gihe kiri imbere, bikaba byitezwe cyane ko byaba mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.
Yoon amaze amezi afunzwe, mu gihe akurikiranwe mu manza nyinshi z’inshinjabyaha. Mu kwezi gushize, abashinjacyaha banasabye ko yakatirwa igifungo cy’imyaka 10 kubera kubangamira ubutabera n’ibindi byaha bifitanye isano n’uwo mugambi we wo gushyiraho ubutegetsi bwa gisirikare.
Ku wa 3 Ukuboza 2024, Yoon yatunguye abaturage ba Koreya y’Epfo n’isi yose atangaza ko igihugu cyinjijwe mu butegetsi bwa gisirikare. Icyo gihe yavuze ko yabikoze agamije kurinda igihugu ibitero by’abakomunisti ba Koreya ya Ruguru, ariko hari ababonye ko byari amayeri yo kugundira ubutegetsi mu gihe yari ari mu bibazo bikomeye bya politiki imbere mu gihugu.
Icyemezo cye cyamaze igihe gito cyateje amezi menshi y’akavuyo mu bya politiki, bituma Yoon aba Perezida wa mbere uri ku butegetsi utawe muri yombi akanaregwa muri Koreya y’Epfo. Perezida uriho ubu, Lee Jae Myung, yatowe muri Kamena nyuma y’amatora yihutishijwe yakurikiye ihirikwa rya Yoon.
Nubwo Yoon yaguye mu mahina, aracyafite abamushyigikiye bikomeye mu banyapolitiki b’uruhande rw’abahezanguni, bamufata nk’intwari yitangiye igihugu, bavuga ko yarwanyije Ishyaka Riharanira Demokarasi riyobowe na Perezida Lee.

