UN irihanangiriza Isirayeli ishobora gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU), Antonio Guterres, yaburiye Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, ko ashobora kuyishyikiriza Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), mu gihe iki gihugu kitakuraho amategeko abuza Ishami rya Loni rishinzwe impunzi z’Abanya-Palestine (UNRWA) gukorera ku butaka bwa yo, kikanagarura imitungo n’inyubako za yo yafashe ku ngufu.
Mu ibaruwa Guterres yandikiye Netanyahu ku wa 8 Mutarama, yavuze ko Umuryango w’Abibumbye udashobora gukomeza kwirengagiza “ibikorwa Isirayeli iri gufata, binyuranyije ku buryo bugaragara n’inshingano za yo ziteganywa n’amategeko mpuzamahanga.” Yongeyeho ko ayo mategeko n’ibyo bikorwa bigomba guhita bihagarikwa bidatinze.

Inteko Ishinga Amategeko ya Isirayeli yemeje mu Kwakira 2024 itegeko ribuza UNRWA gukorera ku butaka bwa Isirayeli, inabuza abayobozi ba Isirayeli kugirana imikoranire iyo ari yo yose n’uyu muryango. Mu kwezi gushize kandi, iryo tegeko ryongeye kuvugururwa, ribuza ko ibikorwa bya UNRWA bihabwa amashanyarazi n’amazi.
Na none mu kwezi gushize, ubuyobozi bwa Isirayeli bwafashe ku ngufu inyubako za UNRWA ziri muri Yeruzalemu y’iburasirazuba.
Umuryango w’Abibumbye ufata Yeruzalemu y’iburasirazuba nk’agace kigaruriwe na Isirayeli, mu gihe Isirayeli yo ifata Yeruzalemu yose nk’igice cy’igihugu cya yo.
Guterres yashimangiye ko UNRWA ari “igice cy’ingenzi cy’Umuryango w’Abibumbye,” anibutsa ko Isirayeli ikiri mu nshingano zo kubahiriza uburenganzira n’ubudahangarwa bigenerwa UNRWA n’abakozi ba yo, nk’uko biteganywa n’amasezerano yo mu 1946 agena uburenganzira n’ubudahangarwa by’Umuryango w’Abibumbye. Aya masezerano ateganya ko inyubako za Loni zidashobora kuvogerwa cyangwa gukorerwamo ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Ambasaderi wa Isirayeli muri Loni, Danny Danon, yatesheje agaciro iyi baruwa Guterres yandikiye Netanyahu. Mu butumwa yashyize ku rubuga X ku wa Kabiri, Danon yavuze ko Isirayeli “idatewe ubwoba n’ibyo Guterres avuga.” Yongeyeho ko aho kwita ku byo Isirayeli ivuga ko hari uruhare rwa bamwe mu bakozi ba UNRWA mu bikorwa by’iterabwoba, Umunyamabanga Mukuru wa Loni ahitamo kuyitera ubwoba, ibintu yavuze ko atari ukurengera amategeko mpuzamahanga, ahubwo ari ukurengera ikigo gishinjwa kugira aho gihurira n’iterabwoba.
Dore uko Danny Danon yanditse kuri X.
Isirayeli imaze igihe kinini isaba ko UNRWA iseswa. Iki kigo cyashinzwe mu 1949 n’Inteko Rusange ya Loni, nyuma y’intambara yakurikiye ishingwa rya Isirayeli. Kuva icyo gihe, UNRWA yatanze ubufasha mu by’ubuzima, uburezi n’imibereho myiza ku mamiliyoni y’Abanya-Palestine bo muri Gaza, muri Cisjordanie yigaruriwe, muri Siriya, Libani na Yorudaniya.
Isirayeli ishinja abakozi ba UNRWA bagera kuri 12 kuba baragize uruhare mu bitero bya Hamas byabaye ku wa 7 Ukwakira 2023 mu majyepfo ya Isirayeli, byahitanye abantu 1,139, abandi bagera kuri 240 bagatwarwa bunyago muri Gaza.
Nyuma y’ibyo bitero, Isirayeli yatangije intambara ikomeye kuri Gaza, Umuryango w’Abanya-Palestine uvuga ko ari intambara igamije kurimbura abaturage, imaze guhitana abarenga 71,400, nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubuzima muri Gaza.

Loni yatangaje ko abakozi icyenda ba UNRWA bakekwagaho kugira uruhare muri ibyo bitero bamaze kwirukanwa. Na none byamenyekanye ko umwe mu bayobozi ba Hamas wari muri Libani, wishwe na Isirayeli muri Nzeri, yari afite akazi muri UNRWA.
Loni yasezeranyije gukora iperereza ryimbitse ku birego byose birebana na UNRWA, inavuga ko yakomeje gusaba Isirayeli gutanga ibimenyetso, ariko ikaba ivuga ko itabihabwa.
Aljazeera dukesha iyi nkuru yanditse ko raporo ya Loni yo ku wa 5 Mutarama igaragaza ko intambara ya Isirayeli kuri Gaza imaze guhitana abakozi ba UNRWA 382, ari na bwo bwa mbere Loni igize igihombo kingana gutyo kuva yashingwa mu 1945. Bamwe muri abo bakozi bishwe mu bitero byibasiye ku bushake ibitaro n’amashuri bya UNRWA, aho hari harahungiye abarenga miliyoni imwe b’Abanya-Palestine bavanwe mu bya bo.
Abayobozi bakuru ba Loni n’Inama y’Umutekano bavuze ko UNRWA ari inkingi ya mwamba y’ubufasha butangwa muri Gaza, aho intambara ya Isirayeli yateje ibibazo bikomeye by’ubutabazi.
Mu Kwakira 2025, Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rwongeye kwibutsa ko Isirayeli ko ifite inshingano zo kubahiriza byuzuye uburenganzira n’ubudahangarwa bigenerwa Loni n’ibigo bya yo, birimo UNRWA n’abakozi ba yo, kandi ko igomba kwita ku by’ibanze bikenewe n’abasivili bo muri Gaza.
Icyo gitekerezo cy’uru rukiko cyasabwe n’Inteko Rusange ya Loni igizwe n’ibihugu 193.
Nubwo ibitekerezo by’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera bifite uburemere mu mategeko no muri politiki mpuzamahanga, ntabwo biba bitegeka ku buryo bwihariye, kandi uru rukiko nta bubasha rufite bwo kubishyira mu bikorwa ku ngufu.
