Afurika y’epfo yakuye ingabo za yo muri MONUSCO
Afurika y’Epfo yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukura ingabo za yo zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida w’iki gihugu.
Iryo tangazo risobanura ko iki cyemezo gishingiye ku mugambi wo kongera gusuzuma no gutunganya bushya imiterere n’ubushobozi bw’ingabo za Afurika y’Epfo. Rivuga kandi ko Perezida Cyril Ramaphosa yamaze kumenyesha Umunyamabanga Mukuru wa ONU, António Guterres, iby’uyu mwanzuro mu kwezi gushize.
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe igaragaza kutishimira umusaruro w’ingabo za ONU, ivuga ko zimaze imyaka irenga 25 mu burasirazuba bw’igihugu ariko zitarabasha gutanga ibisubizo bifatika ku kibazo cy’umutekano muke.
Kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2025, Afurika y’Epfo yari ifite abasirikare 757 mu butumwa bwa MONUSCO, bigatuma iba iya gatandatu mu bihugu icumi byohereje ingabo nyinshi muri ubu butumwa.
Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byavuze ko bazafatanya na ONU mu gutegura uburyo bwo gucyura abo basirikare, bikazarangira mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira.
Mu ntangiriro za 2024, Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) wohereje ingabo zibarirwa mu bihumbi muri DR Congo, ziyobowe ahanini n’ingabo za Afurika y’Epfo, mu rwego rwo gufasha ingabo za Leta ya Congo guhangana n’umutwe wa M23.
Muri icyo gihe, abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo baguye mu mirwano ikomeye, cyane cyane mu rugamba rwo kurinda umujyi wa Goma.
Mu kwezi kwa Mata, hashize amezi abiri umutwe wa M23 ufashe Goma, ingabo za SADC zavuye muri DR Congo zinyuze ku butaka bw’u Rwanda.
Ubutumwa bwa MONUSCO bugizwe n’abasirikare n’abapolisi bagera ku 11,000, boherejwe gufasha kugarura amahoro no kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu Kuboza gushize, Akanama ka ONU gashinzwe kubungabunga amahoro ku isi kongereye manda y’ubu butumwa ho umwaka umwe.

