AmakuruUbuzima

Gatsata: Haravugwa abagore batanyurwa n’uko abagabo babo babafata mu buriri bakigira mu basore

Mu gihe abagabo bahangayikishijwe no gushaka ibiteza imbere urugo bamwe mu bagore batuye mu kagari ka Nyamabuye babangamiwe no kugira abagabo batabahaza mu buriri bikabatera kujya kwishakira abasore.

Umwe mu bagore batuye mu murenge wa Gatsata akagari ka Nyamabuye yabwiye BTN ko hari ubwo abagabo bahugira mu nzoga cyangwa akazi bakibagirwa kunoza igokorwa cy’abashakanye cyo gutera akabariro.

Ibi ngo bigatuma bamwe bahitamo gushaka abandi baryamana bazwink’abapfubuzi biganjemo abasore bafite imbaraga bazi gutera akabariro kurusha abagabo babo.

Abagabo bo bavuga ko akenshi umugabo arangwa no gushakira urugo ikiruteza imbere nyamara rimwe na rimwe umugore ashishikajwe no kumuca inyuma kubera ko we aba yatashye ananiwe mu gutera akabariro agakoraho akashoboye.

Abahanga mu mibanire bavuga ko kutanoza amabanga y’abashakanye no gucana inyuma bifite uruhare runini guteza amakimbirane mu ngo cyangwa kutumvikana kugeza ubwo bamwe batse gatanya.

Ikindi gisenya ingo ni Igihe umwe mu bubatse aba yarasambanye mbere y’uko akora ubukwe, maze agahora agereranya uwo babana n’abo baryamanye mbere, ibi bigatuma ajarajara mu bandi.

Hari abandi basanga abo babana bafite intege nke muburiri, cyangwa bakagira uburwayi butuma badakora imibonano, ibi nabyo hari abatabasha kubyihanganira.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *