AmakuruUbuzima

Uruganda rukora udukingirizo ku isi rugiye kuzamura ibiciro kubera intambara ya Iran

Umuyobozi Mukuru w’uruganda rukomeye ku isi rukora udukingirizo, Karex, yatangaje ko bashobora kongera ibiciro ku kigero kigera kuri 30% cyangwa kikarenza, mu gihe intambara ya Iran ikomeje guhungabanya ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu nganda za bo.

Goh Miah Kiat yavuze ko kuva intambara yatangira, ikiguzi cyo gukora udukingirizo cyazamutse cyane, bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ingenzi.

Karex, ikorera muri Malaysia, ikora udukingirizo turenga miliyari eshanu buri mwaka, ikanatanga umusaruro ku masosiyete akomeye nka Durex na Trojan, ndetse no ku bigo byita ku buzima mu bihugu bitandukanye.

Ibibazo byatangiye gukomera cyane nyuma y’uko Iran ifashe icyemezo cyo gufunga Umuhora wa Hormuz, igice cy’ingenzi ginyurwamo n’ibicuruzwa byinshi by’ingenzi ku isi, birimo hafi kimwe cya gatanu cy’ibitoro n’ibikomoka kuri byo.

Ibi byagize ingaruka ku itangwa ry’ibikoresho Karex ikenera, cyane cyane ibikomoka kuri peteroli nk’amavuta ya silicone akoreshwa mu koroshya udukingirizo, ndetse na ammonia ikoreshwa mu kubungabunga latex.

Goh yongeyeho ko muri uyu mwaka, ubusabe bw’udukingirizo bwazamutse hafi 30%, mu gihe ibiciro by’ubwikorezi nabyo byiyongereye, ingendo zo mu nyanja zigenda zitinda, bigatuma ibikoresho bikenerwa bibura.

Yagaragaje kandi ko mu bihe by’ihungabana ry’ubukungu, abantu bakenera cyane udukingirizo, kuko baba badafite icyizere cy’ejo hazaza. Yavuze ko kwirinda kubyara muri ibyo bihe bifasha kugabanya umutwaro w’imibereho.

Iri zamuka ry’ibiciro by’udukingirizo ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza uko intambara iri hagati ya Iran, Amerika na Israel ikomeje guhungabanya ubukungu bw’isi, by’umwihariko ku masoko y’ingufu n’ibicuruzwa.

Si ibyo gusa kuko n’ibiciro by’ingendo zo mu kirere byazamutse, aho amatike yo mu cyiciro cya ‘economy’ yiyongereyeho hafi 24% ugereranyije n’umwaka ushize.

Na none, ihungabana mu bwikorezi bw’ibicuruzwa binyuze mu kigobe cy’Abarabu ryatumye ibiciro by’ifumbire bizamuka, habaho no kubura helium ikoreshwa mu ikoranabuhanga rigezweho.

Inganda zitandukanye, zirimo n’izikora amazi yo kunywa, na zo zatangiye guhura n’ibibazo byo kubura ibikoresho by’ingenzi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umuryango w’Abibumbye waburiye ko ibiciro by’ibiribwa nk’isukari, ibikomoka ku mata n’imbuto bishobora kuzamuka bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi.

Ku rundi ruhande, ibiganiro by’amahoro hagati ya Iran n’Amerika ntibiratangira gutanga icyizere, nubwo Donald Trump aherutse gutangaza ko ashobora kongera igihe cy’agahenge kugira ngo ibiganiro bikomeze.

Goh Miah Kiat, Umuyobozi Mukuru wa Karex (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *