Uwari Perezida wa Koreya y’Epfo yakatiwe igifungo cya burundu
Yoon Suk Yeol, wahoze ari Perezida wa Korea y’Epfo, yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutegura imyigaragambyo no gukoresha nabi ububasha yari afite ku buyobozi bw’igihugu.
Mu gihe umucamanza yasomaga icyemezo cy’urukiko, ibihumbi by’abamushyigikiye bagaragaje uburakari n’akajagari hanze y’urukiko nk’uko BBC yabitangaje.
Ku rundi ruhande, umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi, Democratic Party (DP), yavuze ko kuba urukiko rutaramukatiye igihano cy’urupfu ari ugusuzugura ubutabera. Abashinjacyaha bari basabye ko Yoon ahanishwa urwo gupfa, bavuga ko igihano kiri munsi ya cyo kitatanga ubutumwa bukomeye ku muntu wese wagerageza kugarura ubutegetsi bwa gisirikare mu gihe kizaza.
Jung Chung-rae, uyobora Democratic Party, yavuze ko icyemezo cy’urukiko “gitesha agaciro ubutabera,” ashimangira ko Yoon “yateguye imyigaragambyo yahungabanyije inkingi z’ingenzi z’igihugu.”
Mu kwezi k’Ukuboza 2024, Yoon yegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko ashinjwa guteza umutekano muke muri iki gihugu cyo muri Aziya y’Iburasirazuba, nyuma yo gutangaza amategeko ajyanye n’ibihe bidasanzwe (martial law) yamaze igihe gito.
Mu kwezi kwa Mutarama 2025, yatawe muri yombi, aba Perezida wa mbere wa Korea y’Epfo ufunzwe akiri ku butegetsi.

