Nyuma y’imyaka ibiri adakina Kimenyi Yves yasezeye ku mupira w’amaguru
Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’amakipe atandukanye n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasezeye ku mupira w’amaguru ku mugaragaro nyuma y’imyaka irenga ibiri yari amaze adakina kubera imvune ikomeye yagize.
Kimenyi Yves abinyujije kuri konti ye ya Instagram yatangaje ko asezeye ruhago Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026.
Nubwo asezeye ku gukina ruhago nk’uwabigize umwuga, yemeje ko atavuye mu mupira w’amaguru.
Yagaragaje ko yifuza gukomeza kuwubamo anyuze mu gufasha no kuyobora abakiri bato bafite inzozi nk’izo na we yagize.Kimenyi Yves asezeye kuri ruhago nyuma y’imyaka ibiri adakina kubera imvune ikomeye yagize mu kwezi kwa 10 muri 2023 ku mukino AS Kigali yari yakinnyemo na Musanze FC.
Icyo gihe yagonganye na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Peter Agblevor wakiniraga Musanze FC.
Kimenyi yavuze ko Urugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga yarutangiye muri 2012 muri Isonga FC, aho yamaze imyaka ibiri.
Nyuma yaho yerekeje muri APR FC, aho yamaze imyaka itanu, mu 2019, yasinye muri Rayon Sports FC, ayikinira amezi atandatu mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports.
Nyuma yaje kwerekeza muri AS Kigali, ariko ntiyahiriwe kuko nyuma y’amezi abiri gusa yagize imvune ikomeye.
Iyi mvune yamukuye mu kibuga kuva uwo munsi kugeza ubu asezeye nubwo yakoze ibishoboka byose ngo asubire mu kibuga.
Kimenyi avuga ko kimwe mu byamushimishije cyane mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru ari amahirwe yagize yo kwambara umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, ibintu yavuze ko azahora yishimira iteka ryose.Kimenyi Yves yashimiye byimazeyo amakipe yose yakiniye, abakinnyi bagenzi be, abatoza, abaganga, abafana ndetse n’abandi bose bamubaye hafi mu rugendo rwe.

