Ubutumwa budasanzwe bwa Gen Muhoozi kuri Israel bwateje impaka ku mbuga nkoranyambaga
Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje amagambo akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho yifashishije urubuga rwa X agaragaza ko ari mu gihugu cya Israel, aho yavuze ko ari gusengera ku “mva irimo ubusa” ayita iy’umukurambere we ndetse n’Imana ye.
Mu butumwa bwe bugufi ariko bufite uburemere, yagize ati: “Ndi hehe? Ndi muri Israel, ku mva irimo ubusa y’umukurambere wanjye n’Imana yanjye. Ndi gusaba imbaraga n’amahoro”.
Aya magambo yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayasobanuye mu buryo bw’imyemerere ishingiye ku idini rya gikirisitu, aho “imva irimo ubusa” ishobora gufatwa nk’aho yerekeza ku izuka rya Yezu Kristu. Abandi bo bayafashe nk’ubutumwa bwa politiki cyangwa ubwiru bufite icyo bugamije.
Gen Muhoozi, usanzwe ari Umugaba Nukuru w’Ingabo muri Uganda, akunze gutangaza ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga bigakurura impaka, by’umwihariko ku bibazo bya politiki n’imibanire mpuzamahanga.
Kugeza ubu, nta bisobanuro birambuye aratanga kuri ubu butumwa bwe, ariko bukomeje gukwirakwira cyane no kugibwaho impaka n’abatari bake mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

