Ibitero by’iterabwoba byahitanye Minisitiri w’Ingabo wa Mali
Minisitiri w’Ingabo wa Mali, Jenerali Sadio Camara, yishwe mu bitero byagabwe icyarimwe ku birindiro bya gisirikare hirya no hino mu gihugu, nk’uko amakuru yatangajwe n’igitangazamakuru Al Jazeera abivuga.
Aya makuru yatangajwe kuri iki Cyumweru, akurikira ibitero byabaye ku wa Gatandatu w’ejo hashize, aho urugo rwe ruherereye mu Mujyi wa gisirikare wa Kati rwatewe. Ibyo bitero byari byagabwe n’umutwe ufitanye isano na al-Qaeda hamwe n’inyeshyamba z’Aba-Tuareg.
Jenerali Camara yari umwe mu bayobozi bakomeye mu butegetsi bwa gisirikare bwafashe ubutegetsi nyuma y’ihirikwa rya bwo mu 2020 no mu 2021.
Umunyamakuru wa Al Jazeera, Nicolas Haque, yavuze ko Camara yari umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye mu buyobozi bwa gisirikare kandi bamwe bamubonagamo nk’ushobora kuzaba umuyobozi w’igihugu mu gihe kiri imbere.
Yongeyeho ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku ngabo za Mali.
Haque yavuze ko abateye bagabye igitero gikomeye bakoresheje imodoka yuzuyemo ibisasu (suicide car bomb) ku rugo rwa Camara i Kati, umujyi urinzwe cyane uri nko mu birometero 15 uvuye mu murwa mukuru Bamako.
Yagize ati: “N’ubwo Kati ifatwa nk’ahantu hafite umutekano ukomeye kurusha ahandi mu gihugu, abarwanyi bo mu mutwe wa Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin bafatanyije n’abarwanyi b’Aba-Tuareg bo mu mutwe wa Liberation Front of Azawad babashije kugaba icyo gitero.”
Abagabo bitwaje intwaro banagabye ibindi bitero mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo Bamako, ndetse no mu mijyi yo mu majyaruguru nka Gao na Kidal, ndetse no mu mujyi wo hagati witwa Sevare.
Haque yongeyeho ati: “Kugeza ubu, abaturage bo muri Kidal baracyumva urusaku rw’amasasu menshi n’ibisasu biturika. Iki gikorwa kiracyakomeje mu masaha arenga 24 gitangiye.”
Perezida w’inzibacyuho, Assimi Goita, ari mu gitutu gikomeye nyuma y’ibi bitero, aho abasesenguzi bavuga ko ubuyobozi bwatunguwe n’uyu mwuka mushya w’ihohoterwa.
Haque yavuze ko Goita “ari muzima kandi ari ahantu harinzwe neza,” ndetse ko yahise ajyanwa mu mutekano ubwo ibyo bitero byatangiraga, bityo akaba agikomeje kuyobora igisirikare.
Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, Umunyamabanga Mukuru wa Organisation of Islamic Cooperation, ndetse n’Ibiro bishinzwe Afurika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byamaganye ibyo bitero byabereye muri Mali.

