U Rwanda rwahakanye ibivugwa ko rwemerewe “Monétisation” ya Tik Tok
Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) mu Rwanda yashyize umucyo ku bimaze iminsi bikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ko u Rwanda rwemerewe Monetization y’urubuga rwa TikTok.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bagaragaza ibyishimo by’uko urubuga rwa TikTok rwaba rwamaze gufungura uburyo bwo kwinjiza amafaranga ku bari mu Rwanda, ariko Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) yo yahakanye ayo makuru ihamya ko ari ibihuha.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, MINICT yafashe ifoto yari imaze iminsi ikwirakwizwa igaragaza ko ayo ari amakuru y’ibihuha
Iki kibazo cyo kubonera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga (Monetization) mu Rwanda cyagarutsweho mu minsi ishize mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Muri iyi nama Minisitiri Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (MINICT), yavuze ko hari ibyangombwa byinshi ibigo by’imbuga nkoranyambaga bisaba bishingiye ku mategeko y’ubucuruzi mpuzamahanga, kandi u Rwanda twakoze ibyibanze bisabwa.
Hari imbaraga ziri gushyirwaho n’inzego za Leta ngo ibi byoroshye, binyuze mu gukemura imbogamizi za tekiniki kugira ngo abanyarwanda na bo babone amafaranga aturutse ku mbuga nkoranyambaga.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, yagaragaje ko buri gihugu kugira ngo cyemererwe kwinjiza amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga hari ibintu bitatu gisabwa.
Mu bintu bitatu bisabwa kugira ngo igihugu cyemererwe, Minisitiri Ingabire yagaragaje ko icyo batujuje ari umubare w’abashoramari bamamaza ku mbuga nkoranyambaga kuko bisaba kuba nibura hari abamamaza batanga hagati ya miliyoni 1$ na miliyoni 1,5$ ku kwezi.
Minisitiri Ingabire yagaragaje ko ibindi byose babiganiriye n’ubuyobozi bw’izo mbuga nkoranyambaga, igisigaye ari ukuzamura abashoramari bamamaza.
Perezida Kagame wari muri iyi nama yasabye ko ibi bibazo byakemurwa byihuse kuko bibangamira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

