Senegal: Minisitiri w’Intebe yasabye gukaza ibihano ku baryamana bahuje ibitsina
Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ousmane Sonko, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko ushaka gukaza ibihano ku bantu baryamana bahuje ibitsina, ku buryo bashobora guhanishwa igifungo gihagaze hagati y’imyaka 5 na 10. Ubu, amategeko ahari ubu ahana icyo cyaha ni igifungo cy’umwaka 1 kugeza ku myaka 5.
Amakuru ya BBC avuga ko uyu mushinga w’itegeko watanzwe nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri mu cyumweru gishize, bikaba byakurikiye ifatwa ry’abantu bakekwaho gukora imibonano mpuzabitsina bahuje igitsina, igikorwa gisanzwe kitemewe n’amategeko ya Senegal.
Ageza ijambo ku badepite, Sonko yavuze ko ibikorwa nk’ibi, yise “binyuranyije na kamere”, bizahanishwa igihano gikomeye, kandi ku bana bato igihano kizaba kiruta ibindi.
Uyu mushinga wahise wamaganwa n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu. Impaka ku burenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina zimaze igihe kirekire muri Senegal, igihugu gifite umuco gakondo ukomeye, aho hari amatsinda amwe afata ubuvugizi bw’aba-LGBT nk’umuvangano w’amahanga ugerageza kwivanga mu muco wa bo.
Imiryango ishingiye ku madini yagiye itegura imyigaragambyo isaba gukaza amategeko, mu gihe Human Rights Watch yagaragaje ko iri tegeko rishya rishobora kurenga ku burenganzira mpuzamahanga, harimo uburinganire n’ubudasa.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, polisi yafashe abagabo 12, barimo n’umunyamakuru uzwi cyane, bashinjwa guhonyora amategeko abuza kuryamana n’uwo muhuje igitsina. Ibinyamakuru byo muri Senegal bivuga ko mu kwezi kwa Mata umwaka ushize abantu bamaze gufatwa bagera kuri 30.
Umushinga w’itegeko uteganya igifungo cy’imyaka 3 kugeza 7 ku muntu wese uzahamwa no guteza imbere cyangwa gushyigikira imibonano mpuzabitsina hagati y’abahuje igitsina. Hanateganyijwe kandi igihano ku bantu bashinja abandi nta gihamya bafite.
Abazahamwa n’ibi byaha bashobora kandi gucibwa ihazabu igera kuri miliyoni 10 z’ama CFA (miliyoni 17 z’amanyarwanda), nk’uko Sonko yabitangaje.

