AmakuruImyidagaduro

Burundi: Abasenyeri b’Anglikani basuye Perezida Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye yashimiye byimazeyo Abasenyeri b’itorero Anglikani ku bwo kuza kumusura no kumwereka urukundo, avuga ko ari amahirwe meza ko kuganira ku iterambere ry’igihugu.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Perezida Ndayishimiye yavuze ko kuganira n’Abasenyeri ari uburyo bwo gukomeza gushimangira ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka imitima myiza y’Aburundi.

Yagize ati: “Nshimiye byimazeyo Abasenyeri b’itorero Anglikani ku bwo kuza kunshimira. Ni amahirwe meza yo kuganira ku iterambere, nkaba nshima ibikorwa bakora mu nzego zitandukanye, kandi nndabashyigikiye mu mirimo ya bo yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’igihugu”.

Abasenyeri baje gusura Perezida Ndayishimiye baganira ku bikorwa by’uburezi, imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rusange ry’igihugu.

Uyu ruzinduko rw’abasenyeri rwaje mu gihe Perezida Ndayishimiye aherutse gutorerwa kuyobora Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), mu muhango wabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Ubwo yafataga inshingano nshya muri AU, Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko azibanda ku guharanira amahoro, iterambere rirambye, no gukomeza gushimangira ubufatanye mu bihugu by’Afurika.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *